Umujyi wa Kigali watangije igitaramo ngarukakwezi cyo gususurutsa abawutuye

Mu rwego rwo gususurutsa abatuye umujyi wa Kigali, hatangijwe igitaramo kizajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, aho abahanzi mu njyana zitandukanye bazajya batumirwa bagasusurutsa abacyitabiriye.

Makanyaga Abdul n'abamufashaga ku rubyiniro ni uko baserutse
Makanyaga Abdul n’abamufashaga ku rubyiniro ni uko baserutse

Ku wa gatanu tariki ya 27 Nyakanga ku mugoroba, abahanzi batandukanye bitabiriye igitaramo cyo gusususurutsa abatuye ndetse n’abatembera mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki gitaramo hagaragayemo abahanzi b’imbyino gakondo ndetse n’abandi baririmba injyana zigezweho.

Abacyitabiriye bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bagasaba ko ibyabaye byajya biba kenshi mu rwego rwo kubafasha kuruhuka nyuma y’icyumweru cyose baba bamaze bakora.

Umwe mu bitabiriye icyo gitaramo witwa Pacifique yagize ati “Ubu hano turi turishimye pe, kuko turabona bamwe mu bahanzi twumvaga indirimbo zabo ku maradiyo, bari ku turirimbira imbonankubone. Turishimye pe! Bibaye byiza byazakomeza buri gihe cyose mu mpera za buri cyumweru kuko bizajya bidufasha kwishima ndetse no kuruhuka mu mutwe nyuma y’akazi”.

Niganze Liévin wo mu Ikaze Iganze Group, umwe mu bari baje gusususrutsa abari babyitabiriye,we asanga icyo gitaramo ari umwanya mwiza wo kugaragariza Abanyarwanda cyane cyane abatuye Umujyi wa Kigali ko umuco nyarwanda mu mbyino ndetse no mu mivugo.

Niganze agira ati “Ubu ndi hano ndishimye. Yego nabyinnye, ariko nagaragaje injyana gakondo irimo umuco nyarwanda. Ndakeka ko kandi nemeza ko uyu mwanya twagaragaje ibjyanye n’imbyino z’umuco wacu. Nizera ko abari hano babashije kubona ko umuco wacu mu mbyino ari mwiza”.

Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali ari na wo wateguye iki gitaramo, babona ko abanyarwanda bakwiye kwidagadura kandi bakamenya n’ibijyanye n’umuco wabo.

Busabizwa Parfait
Busabizwa Parfait

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yabwiye abari bitabiriye iki gitaramo ko kuri iyi nshuro barimo kugerageza iyi gahunda ariko abizeza ko bizarushaho kunozwa hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage.

Yagize ati: “Nk’Umujyi wa Kigali turashaka ko iki gitaramo cyazajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, hanyuma mukajya mutubwira abahanzi mushaka ko tubagezaho.”

Ku nshuro ya mbere y’icyo gitaramo, mu bahanzi basusurukije abacyitabiriye harimo Nsengiyumva(Igisupusupu), Bruce Melody, Makanyaga Abdoul, Itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali hamwe na Ikaze Iganze Group, umuhanzi Allioni, n’umusore mushya mu muziki, Michael Makembe.

Bruce Melody na we ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye icyo gitaramo
Bruce Melody na we ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye icyo gitaramo

Amafoto: Umujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is a very good initiative.Kimwe nuko dukora Sport rusange kabiri mu kwezi.Bituma twishima kandi tukagira "umubiri mwiza".Ariko tugomba no kugira icyo bamwe bita "Roho nziza".Mwibuke ko Yesu yavuze ngo hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byerekeranye n’imana.Niyo mpamvu tugomba gufatanya Sport,Akazi,Kwidagadura,etc...hamwe no gushaka imana.
Bidusaba kwiga bible kugirango tumenye icyo imana idusaba.Hanyuma nitugikora,izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Hari abantu bahora biteguye kukwigisha bible ku buntu kandi bagusanze iwawe,isaha imwe mu cyumweru.Nagufasha kubabona.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka