Umuhanzikazi Tyla yakoze amateka mu bihembo bya MTV EMAs
Umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo, Tyla Laura Seethal, umaze kwamamara nka Tyla, yanditse amateka mu itangwa ry’ibihembo bya MTV Europe Music Awards (MTV EMAs 2024), byatangiwe mu Bwongereza.
Ni ibihembo byatanzwe ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Manchester biyoborwa n’Umuhanzikazi w’Umwongereza Rita Ora.
Ibi bihembo bitangwa hagamijwe gushimira abahanzi bitwaye neza biganjemo abo ku Mugabane w’u Burayi.
Tyla yakoze amateka nyuma y’uko muri ibi bihembo yegukanyemo ibigera kuri bitatu (3), ndetse bituma kuba umuhanzi ukomoka muri Afurika uri kwitwara neza aho yahigikaga benshi mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki kuri uyu mugabane.
Mu cyiciro cya ‘Best Afrobeats’ yari ahatanyemo, yatwaye igihembo atsinze Abanyanigeria barimo Ayra Starr, Tems, Asake, Burna Boy na Rema.
Uyu mukobwa kandi yaje kwegukana igihembo cya ‘Best African Act’, akaba yari ahanganye n’abarimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Asake na Ayra Starr bo muri Nigeria, DBN Gogo na TitoM & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo.
Uyu muhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo kandi yatwaye igihembo mu cyiciro cya ‘Best R&B’ nyuma yo gutsinda abahanzi bakomeye bo muri Amerika barimo Kehlani, SZA, Tinashe, Usher ndetse na Victoria Monét.
Umunyamerikakazi Taylor Swift nawe yakoze amateka dore ko mu byiciro 7 yari ahatanyemo yaje gutwara ibihembo bigera kuri bine (4), birimo icya ‘Best Artist’, ‘Best Video’, ‘Best Live’ na ‘Best US Act’.
Ohereza igitekerezo
|
congratulations to African ni ibyagaciro ko natwe twazamuka tukagaragara kuruhando mpuza mahanga