Umuhanzi The Ben arimo gutegurira abafana be igitaramo yifashishije ikoranabuhanga

Umuhanzi The Ben avuga ko arimo gutegurira abafana be ikintu kibafasha muri iki gihe bari muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.

The Ben yavuze ko imyiteguro y'igitaramo ayigeze kure (Ifoto yo mu bubiko)
The Ben yavuze ko imyiteguro y’igitaramo ayigeze kure (Ifoto yo mu bubiko)

The Ben yavuze ko imyiteguro ayigeze kure, aho ategura kuzakora igitaramo akakigeza ku bafana be hirya no hino ku isi, yifashishije uburyo bw’ikoranabuhunga (live streaming), kugira ngo abakunda umuziki we, bakomeze bawubone no muri iki gihe cyo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

The Ben agiye gukoresha ubwo buryo bwo gutaramira abafana be yifashishije ikoranabuhanga nyuma y’uko hari n’abandi banyamuziki bo hirya no hino ku isi bamaze igihe bibikora.

Muri abo bahanzi bifashishije ikoranabuhanga mu gutaramira abafana babo, harimo Elton John, Bruce Melody, John Legend na Alicia Keys, aho bahinduye ibyumba byabo by’uruganiro urubyiniro, bagamije gushimisha abafana babo, kandi banubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ibihugu mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya COVID-19.

Aganira na Kigali Today, The Ben yagize ati, “Ubu ndagana ku musozo w’imyiteguro yo gukora igitaramo cyanjye (live streaming show). Kigamije gutuma abafana banjye bakomeza kubona umuziki wanjye, ariko kandi, kizaba ari n’igitaramo gikora ubukangurambaga mu kurwanya iki cyorezo cya Corona. Ndabizi ko tuzagitsinda nidukomeza kubahiriza amabwiriza Guverinoma yashyizeho”.
The Ben avuga ko ateganya gukora icyo gitaramo mu byumweru bibiri biri imbere, akaba yizeza ko azatanga amakuru arambuye ku bijyanye n’icyo gitaramo mbere y’uko igihe kigera.

The Ben avuga ko igitaramo cye kizaba kirimo ibintu byinshi bitandukanye kandi byiza, akabasaba, kuzaba biteguye baguze internet ihagije (internet bundles) kugira ngo itazabatenguha igitaramo kitarangiye.

Aganira na Kigali Today, The Ben yahamagariye abafana be kuguma mu rugo, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho na za Guverinoma z’ibihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abandi bahanzi b’Abanyarwanda bategura ibitaramo nk’ibyo byifashisha internet, harimo Adrien Niyonshuti, Bruce Melody ndetse na Tom Close utegura gukora igitaramo nk’icyo kuri uyu wa Gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka