Umuhanzi Samlo yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka umunani
Umuhanzi Gakuba Sam ukoresha izina ‘Samlo’ mu bya muzika, wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo, yatereye ivi ndetse yambika impeta umukunzi we Umutesi Betty bamaranye imyaka umunani bakundana.
Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘ijana ku ijana’, ‘Sinzajya mu manza’, n’izindi zitandukanye, yatereye umukunzi we ivi ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023.
Ibi birori byabereye muri Uganda, byitabirwa na bamwe mu nshuti ze, by’umwihariko abakorera umuziki mu gihugu cya Uganda.
Uyu musore watangiriye umuziki we i Gikondo, akabifashwamo n’inzu y’umuziki ya The Beam Beat Records ya Lazer Beat, ubu asigaye abarizwa muri Band yitwa Imboni Zarwo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|