Umuhanzi Mahoro Isaac yashimishije abitabiriye igitaramo cye kuri APACE Kabusunzu

Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akomeje kugaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no mu bihangano bye, nk’uko abitabira ibitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu babikaragaza.

Umuhanzi Mahoro Isaac (upfukamye) n'abamufasha kuririmba, aha bari mu gitaramo kuri APACE Kabusunzu
Umuhanzi Mahoro Isaac (upfukamye) n’abamufasha kuririmba, aha bari mu gitaramo kuri APACE Kabusunzu

Kimwe muri byo ni icyo aherutse gukorera mu kigo cya APACE Kabusunzu tariki ya 26 Ugushyingo 2022 aho yaririmbyemo indirimbo zisag 15. Abacyitabiriye bamweretse ko bishimiye ibihangano bye, bamufasha kuririmba, bamwe ndetse bifuza ko yakomeza kubataramira mu gihe nyamara igitaramo cyari kigeze ku musozo.

Nyuma y’igitaramo, Mahoro yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, agaragaza ko yanyuzwe n’uko igitaramo cyagenze.

Yagize ati “Nishimye cyane, nanezerewe, igitaramo cyari ku rwego rwo hejuru. Abana n’ababyeyi bari bari hano bishimye, jyewe numvise byandenze.”
Mahoro ashimira cyane ikipe imufasha mu muziki kuko ari yo imushoboza gutegura ibyo bitaramo no guhanga indirimbo nziza, ku isonga hakaba umujyanama we (manager), Niyomwungeri Pierre.

Niyomwungeri Pierre ni umwe mu bafasha Mahoro Isaac mu bikorwa bye bya muzika
Niyomwungeri Pierre ni umwe mu bafasha Mahoro Isaac mu bikorwa bye bya muzika

Mahoro Isaac avuga ko nyuma y’ibitaramo amaze iminsi akorera ahantu hatandukanye, i Kigali muri APACE, i Rwamagana n’i Nyamata, agiye gukomeza gukora izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho.

Intego ye ndetse n’abamufasha ngo ni ugukomeza kwagura ibikorwa no gutegura ibitaramo bizabera ahantu hakomeye habera ibitaramo cyane cyane muri Kigali n’ahandi mu Gihugu.

Zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake, harimo ‘Isezerano’, ‘Ibihishwe’, ‘Urukundo’, n’iyitwa ‘Nyigisha’.

Igitaramo aheruka gukora cyanyuraga no kuri YouTube Channel ye yitwa Isaac Mahoro TV kugira ngo utabashije kujya kureba aho birimo kubera abikurikirane kuri uwo muyoboro we.

Uyu muhanzi amaze kumurika Alubumu ebyiri z’amajwi, imwe iriho indirimbo 10 indi iriho indirimbo 8, akaba ateganya kumurika izindi ndirimbo mu mwaka utaha.

Mahoro yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe baririmbaga ari itsinda ry’abantu batatu, ariko mu 2008 barangije amashuri yisumbuye, buri wese akomereza ahandi bituma batandukana ntibakomeza kuririmbana.

Bamwe kwihangana byanze barahaguruka bamufasha kuririmba
Bamwe kwihangana byanze barahaguruka bamufasha kuririmba

Yaje gukomeza gukuza impano ye kuko yakomeje kuba umuhanzi ku giti cye w’indirimbo zihimbaza Imana kugeza n’ubu.

Uyu muhanzi asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera. Arubatse akaba afite umugore n’abana babiri.

Mahoro Isaac na Madamu we bashimiye abitabiriye igitaramo
Mahoro Isaac na Madamu we bashimiye abitabiriye igitaramo
Abantu batandukanye bamushimiye kubera urwego agezeho ndetse n'uburyo akoramo umurimo w'Imana
Abantu batandukanye bamushimiye kubera urwego agezeho ndetse n’uburyo akoramo umurimo w’Imana

Reba uko Igitaramo cy’umuhanzi Mahoro Isaac cyagenze muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka