Umuhanzi Jason Deluro azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu

Jason Deluro uzaririmbira Abanyarwanda ku munsi wo gusoza amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 azasozwa tariki 28/07/2012, azagera mu Rwanda tariki 27/07/2012 ahagana saa mbiri z’ijoro.

Jason azazana na bande ye yuzuye bakazaririmba mu buryo bw’umwimerere (live). Hateganyijwe ko azazana n’ababyinnyi 3, abacuranzi 7 n’umu Dj umwe; nk’uko tubikesha East African Promotors ifatanya na Bralirwa gutegura amarushanwa ya PGGSS.

Biteganyijwe kandi ko nyuma y’igitaramo, Jason Deluro azahita yurira indege asubira iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye service muduha za burimunsi ,mutugezaho inkuru zitandukandukanye z’abahanzi.

peter yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka