Umuhanzi Jali yasabye anakwa Salazar bamaze imyaka 10 mu rukundo
Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Jali yasabye anakwa Rocio Salazar bamaze imyaka 10 bakundana, uwo mukunzi we akaba afite inkomoko muri Espanye.

Tariki ya 5 Werurwe 2023 nibwo Jali na Salazar bamaze imyaka 10 bakundana bifuje
gusangiza imiryango yabo ibi birori mu busitani buri ku musozi wa Rebero ahazwi nka Mlimani Garden.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa byakozwe mu muco nyarwanda aba bombi bateganya gusezerana imbere y’Imana mu byumweru bibiri. Bikazabera mu gihugu cya Espanye ku ivuko rya Salazar.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusezerana imbere y’Imana muri Espanye, uyu muryango uzatura i Buruseli mu Bubiligi aho aba bombi bamenyaniye ari naho Jali asanzwe atuye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA IZABANE NAMWE IZABASHYIGIKIRE MURUGU RWANYU
Bazabyare baheke Hungu na Kobwa.Kandi bazibuke ko Imana ariyo iduha urubyaro.Ni gute bayishimira?Bazirinde gushwana no gucana inyuma,be kwibera gusa mu gushaka iby’isi,bashake imana cyane.Kubera ko ijambo ryayo risobanura neza ko abibera mu by’isi gusa batazaba mu bwami bwayo.