Umuhanzi Emmy yasabye Umuhoza Joyce ko amubera umugore

Nyuma y’igihe kinini bakundana, umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye umukunzi we Umuhoza Joyce ko amubera umugore.

Mu birori byabereye kuri Muhazi bitagaragaramo abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo covid19, umuhanzi Emmy yasabye uwo bari bamaze igihe bakundana ko amubera umugore.

Inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye bagitangira gukundana muri 2018 ariko bagerageje kubigira ibanga.

Emmy yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati “Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo iteka ryose ntakabuza, intera nini yari ukugerageza kureba aho urukundo rwacu rwakwihangana kugera.... Urakoze kunyizera urakoze Hoza.”

Ku mbuga nkoranyambaga inshuti ze zamweretse ko zimwishimiye harimo umuhanzi Meddy uherutse gusaba na we umukunzi we ko amubera umugore, K8 Kavuyo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jules Sentore, The Ben, Princess Priscillah, Kitoko n’abandi benshi.

Kugeza ubu ntabwo itariki y’ubukwe iramenyekana, uyu muhanzi akaba yavuze ko itariki y’ubukwe nigera azabitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ayomafoto nayakunze

Clemantine Iradukunda yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

ninez mukomereze aho

nziranziza moses yanditse ku itariki ya: 19-02-2021  →  Musubize

Ariko kwerekana abantu basomana mubona aribwo buryo bwiza bwo kwerekana ubukwe?

Polo yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana, baratandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

kirenga yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka