Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we baritegura kwibaruka imfura

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, bagaragaza ibyishimo bafite ku kuba bagiye kwitwa ababyeyi, bashimira Imana ibahaye uwo mugisha.

Babitangaje mu birori byo kwishimira umwana ugiye kuvuka bimaze kumenyerwa nka Baby Shower mu rurimi rw’Icyongereza bakorewe n’Abanyarwanda b’inshuti zabo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine.

Clarisse Karasira yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati “Umugisha umugisha, umutware Bayo yantumye kumenyesha utwana turi amaguru ngo tubwire imisozi n’imidugudu y’abacu yose ko twitegura kwakira igikomangoma umwuzukuru w’Imana n’igihugu, nimwikoranye amashimwe n’amasengesho, impundu n’ikoobe, uzabaha ukwanda araje”.

Yakomeje ashimira abantu bo muri Maine bamushyigikiye mu gukorera ibirori umwana we wenda kuvuka.

Umugabo we Sylvain Dejoie na we yahise amusubiza agira ati “nta cyiza muri ubu buzima nko kugira umwamikazi wanjye none ukaba waguye umuryango nanjye ukangira umubyeyi, umwuzukuru w’Imana n’igihugu”.

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu muziki. Azwi mu ndirimbo nka Ntizagushuke, Mwana w’umuntu, Ndagukunda, n’izindi. Yashyingiranywe na Sylvain Dejoie tariki ya 01 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka