Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.

Ni ibirori byizihirijwe i Kampala ahitwa Rugogo Cricket ground, ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu. Abaturage batangiye kwitabira ibi birori guhera saa munani z’amanywa, ariko Gen Muhoozi wari wizihije Isabukuru ye ahagera saa kumi n’ebyiri.

Bamwe mu bagiye bafata ijambo bagaragaje amarangamutima yabo aho bose bamusengeraga bamuraga intebe ya se bifuza ko yazayicaramo bamusabira kurama ngo azabayobore.

Ubwo abitabiriye ibi birori babwirwaga ko Perezida w’u Rwanda akurikiye ibyo birori kuri Televiziyo ya NBS, abanya-Uganda bishimye cyane, kuko bavugaga ko umubano w’ibihugu byombi urimo kurushaho kuzahuka nyuma y’imyaka igera kuri itatu ishize ibihugu bitagenderana kubera ko imipaka yo ku butaka yari ifunze.

Abitabiriye ibyo birori basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo na Massamba Intore waririmbye indirimbo zirimo Ikizungerezi maze abari mu birori barizihirwa.

Massamba Intore yashimiye Gen Muhoozi wamutumiye mu birori by'isabukuru ye y'amavuko
Massamba Intore yashimiye Gen Muhoozi wamutumiye mu birori by’isabukuru ye y’amavuko
Muyoboke Alex uzwi mu gufasha abahanzi (Manager) na we yari ahari
Muyoboke Alex uzwi mu gufasha abahanzi (Manager) na we yari ahari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka