Udushya mu gitaramo: The Ben yazanye Murumuna we Green P na Mike Kayihura

The Ben wakoreye igitaramo mu rugo agamije kumara irungu abakunzi be batarimo babasha kwitabira ibitaramo muri iyi minsi, yagaragarijemo udushya no gufatanya n’abandi bahanzi barimo murumuna we Green P, wari umaze iminsi afungiwe i Mageragere, kuririmbana na Bull Dogg, na Mike Kayihura n’abandi.

The Ben asanzwe agaragaza ko ashyigikiye umuziki wa Green P. Aha The Ben yazanye Green P. ku rubyiniro mu gitaramo yakoze akigaruka mu Rwanda muri 2017
The Ben asanzwe agaragaza ko ashyigikiye umuziki wa Green P. Aha The Ben yazanye Green P. ku rubyiniro mu gitaramo yakoze akigaruka mu Rwanda muri 2017

Cyari igitaramo cyari gitegerejwe n’abatari bacye bakurikira umuziki wa The Ben, kuko yari yaracyamamaje hakiri kare ko kizaca kuri YouTube na Instagram.

The Ben wafashwaga na Symphony Band kuririmba no gucuranga, yatangiye igitaramo ibintu bidashyushye cyane, ariko igitaramo cyagiye kiryoha uko umwanya wagendaga ushira.

Umuhanzi Mike Kayihura yaje guhabwa umwanya muri iki gitaramo ngo yiyereke abari bagikurikiye, agaragaza ko ari umuririmbyi mwiza n’umucuranzi mwiza wa Piano, ariko ku bw’ibyago, ikoranabuhanga rimutenguha amaze kuririmba indirimbo ebyiri amara umwanya aririmba indirimbo hafi enye amajwi atabasha gusohoka.

Mike Kayihura na we yaririmbye muri iki gitaramo
Mike Kayihura na we yaririmbye muri iki gitaramo

Byarakaje cyane abari bakurikiye iki gitaramo, ndetse bamwe batangira kuva ku rubuga, aho hakurikiraga abarenga 1700 hasigara hareba abatarenga 400, ariko nyuma amajwi aza kugaruka, abareba na bo bariyongera kugera ubwo igitaramo cyaje gusozwa bageze ku 2,200.

Mike Kayihura wari wahuye n’ibyago byo kuririmba amajwi atagera ku bari bakurikiye igitaramo kuri Internet, yaje kugaruka aririmba indirimbo zirimo “Genda Rwanda uri nziza” n’indirimbo ye nshya yitwa “Sabrina” agaragaza ko ari umuhanzi ukomeye n’ubwo hari benshi batari bamuzi.

Green P na we yaje guhamagarwa imbere ya Camera aririmbira abari bakurikiye igitaramo

Kuva igitaramo kigitangira, The Ben yari yakomeje kuvuga ko afite agaseke gapfundikiye ahishiye abakurikiye igitaramo, bituma abantu bategereza. Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, nibwo Green P wari umaze igihe muri Gereza yahamagawe na mukuru we, maze baririmbana nyinshi mu ndirimbo za Tuff Gang zo hambere, Green P anaririmba indirimbo nshyashya amaze igihe ahimbiye muri gereza abantu barabikunda cyane.

Bull Dogg na we wari watumiwe muri iki gitaramo, yaje guhamagarwa na The Ben, baririmbana “Imfubyi z’u Rwanda” bishimisha benshi ariko Bull Dogg yumvikanaga nk’uwibagiwe imirongo y’iyi ndirimbo ku buryo yaririmbyeho akantu gato ibindi bitero bikanga.

Muri Rusange The Ben yakoze igitaramo cy’amasaha abiri agerageza kuvanga injyana afatanyije n’aba bahanzi bose. Abari bakurikiye iki gitaramo bari bafite uburenganzira bwo gusaba indirimbo The Ben agahita ayiririmba, ariko hari izo bamusabaga za kera agasanga yarazibagiwe zirimo indirimbo “Uzaba uza.”

Muri iki gitaramo kandi The Ben yahembye abantu batatu basubije ibibazo yari babajije byerekeye amateka y’umuziki we, nk’aho yabajije igihe yashyiriye hanze indirimbo ye ya mbere, ibihembo bya Salax yatwaye, indirimbo yakoranye na Kamichi n’ibindi. Buri umwe mu basubije ibi bibazo, yamuhembye ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda.

The Ben akoze igitaramo nyuma y’igihe kinini ari mu Rwanda kuko ari ho Gahunda yo kuguma mu rugo yamusanze, akaba ari umwe mu bahanzi bahisemo gukoresha impano ye mu gutuma abantu basusuruka muri iki gihe cyo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ben komeza witware neza gra fre turagukunda kandi komez ugire umutima mwiza wagiye ukuranga

mutsinzi Eric yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Covid yatumye akorana n’umuvandimwe we batavugaga rumwe@Green P

Claude yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka