The Ben ni we muhanzi nyarwanda uri mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2020

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi nyarwanda umwe uri ku rutonde rw’abahatanira ibihembo mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika byitwa AFRIMMA 2020. Kuri urwo rutonde kandi hariho umubyinnyi Sherry Silver uba i London mu Bwongereza ufite inkomoko mu Rwanda.

The Ben ari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba aho ahatana n’abandi bahanzi batandukanye bafite ibihembo mpuzamahanga birimo na BET Award.

Aganira na Kigali Today, The Ben yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutsindira iki gihembo kuri iyi nshuro. Ati “Buri gihe iyo nshyizwe mu bahatanira ibihembo mpuzamahanga nk’ibi biranshimisha kuko biha agaciro abahanzi nyarwanda ariko uyu mwaka dukwiriye intsinzi kuko twarakoze bigaragara nk’Abanyarwanda. Ndifuza ko umunsi umwe tuzabona abandi bahanzi barenze umwe mu bihembo nk’ibi bya AFRIMMA bahagarariye u Rwanda mu bice byinshi kuko impano hano iwacu turazifite.”

The Ben mu cyiciro arimo mu bihembo bya AFRIMMA kizahabwa umuhanzi w’umugabo mwiza kurusha abandi muri Afurika y’Iburasirazuba arahatana n’abahanzi bose hamwe 10 barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, Rayvanny wo muri Tanzaniya, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Khaligraph Jones wo muri Kenya, Gilda Kasso wo muri Ethiopia, Mbosso wo muri Tanzaniya ndetse na Alikiba wo muri Tanzaniya.

Ibi bihembo bya AFRIMMA isobanura African Music Magazine Award mu magambo arambuye bizatangwa mu birori bitegerejwe ku itariki 15 Ugushyingo i Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Umwaka ushize u Rwanda rwari ruhagariwe na The Ben, Knowless Butera ndetse na Sherry Silver.

Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo kwishimira umuziki nyafurika mu bwoko bwa Afrobeat, Bongo, Funana n’ubundi bwoko bw’injyana y’umuziki ukomoka muri Afurika, bigatangwa n’Abanyafurika baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka