Teta Diana na King James barasusurutsa abitabira Rwanda Day
Abitabira Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi barataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abandi baba muri icyo gihugu.
Abo mu Rwanda ni King James na Teta Diana naho ababa mu Bubiligi ariko bakomoka mu Rwanda ni Inki, Soul T na Jali.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 nibwo hateganijwe Rwanda Day ibera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Iritabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba mu Bubiligi n’abandi baturutse hirya no hino mu bihugu by’i Burayi hari kandi n’abayitabira baturutse mu Rwanda.
Rwanda Day ni umunsi udasanzwe ku Banyarwanda bo muri Diaspora n’inshuti z’u Rwanda kuko bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Kuri ubu Abanyarwanda batandukanye bazitabira Rwanda Day ibera mu Bubiligi batangiye kugera mu Mujyi wa Bruxelles.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|