Tayo na Esther bitabiriye BBA 2014 ngo gusubira iwabo bizabagora
Tayo wo mu gihugu cya Nigeria na Esther wo mu gihugu cya Uganda, bamwe mu bitabiriye mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko kubera urukundo bagaragarijwe ndetse n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda, gutaha bizabagora.
Mu kiganiro Tayo na Esther bagiranye na Kigali Today bakigera mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2015, batangaje ko abanyarwanda babanye mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014 batishushanyaga, ahubwo bagira urugwiro nk’uko barubagaragarije babakira.

Esther ati “Nejejwe cyane no kubana na bagenzi banjye bo mu Rwanda twaherukanaga mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014, kandi urukundo n’urugwiro batwakiranye biratugaragariza ko batishushanyaga mu irushanwa twarimo, ahubwo batwiyeretse uko bari, bigaragarira muri ibi birori bateguye byo kwishimana n’inshuti babanye neza mu irushanwa”.
Tayo nawe ati “Urugwiro nabonanye abanyarwanda, urukundo n’umutima mwiza batugaragarije batwakira ndabizeza ko tuzabashimisha ku wa gatanu, kandi kugeza ubu ndabona gusubira mu rugo bizatugora cyane kuko twanejejwe cyane n’urugwiro rw’abanyarwanda ndetse tunanezezwa kuba mu gihugu kirimo isuku, umwuka mwiza n’ibindi byiza nzamenya mu minsi mfite inaha”.

Tayo na Esther baje mu Rwanda basanga bagenzi babo Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo na Permithias wo muri Namibia na Sabina wo muri Kenya, ndetse na bagenzi babo b’abanyarwanda Frank Joe na Nkusi Arthur, bakaba bari butaramane n’abanyarwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 kuri Serena Hotel.


Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
thanx Rutindukanamurego to let us know uko aba bagabo bishimiye u Rwanda uzampamagare kuri 0788450076 ngusengerere
Thanks Frank that’s good starting