Suwede: Miss Elsa yifatanije n’Abanyarwanda kwizihiza intsinzi ya Perezida Kagame
Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda uri ku mugabane w’Uburayi yatangiye urugendo rwe mu gihugu cya Suwede nyuma yo kuva mu gihugu cy’Ubudage.

Miss Elsa yatangiye urugendo rwe muri Suwede ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017.
Ku mugoroba wo ku cyumweru ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, yari ari mu Mujyi wa Stockholm, yifatanya n’Abanyarwanda baba muri Suwede kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Muri ibyo birori Miss Elsa yavuze ko ari iby’agaciro kuba bamutumiye. Yashimye Abanyarwanda baba muri Suwede urukundo rubaranga.
Muri ibyo birori kandi Miss Elsa yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Christine Nkurikiyinka,amuha ikaze muri icyo gihugu.

Miss Elsa yaboneyeho gushishikariza abari bitabiriye ibyo birori gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kuko bizazamura ubukungu bw’igihugu.
Miss Rwanda witabiriye ibyo birori yambaye imyembaro ya “Made of Rwanda”, arateganya gukora gahunda zitandukanye muri icyo gihugu ari nako akomeza imyiteguro ye ya nyuma mbere y’uko yerekeza mu Bushinwa aho irushanwa rya Miss World 2017 rizabera.


Ohereza igitekerezo
|