Sonia Rolland yagarutse ku marangamutima yagize ubwo yambikwaga ikamba rya Miss France

Imyaka 20 ishize umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze abaye Miss France. Hari mu 1999 ubwo Sonia Rolland Uwitonze yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa. Tariki 11 Ukuboza uyu mwaka nibwo yizihije imyaka 20 amaze yambaye iryo kamba.

Abinyujije kuri Facebook, Sonia Rolland yakomoje ku marangamutima yari afite ubwo yari mu marushanwa ageze ku musozo. Mu magambo ye yagize ati “Muri hotel y’i Paris ibirenge byanjye bititira cyangwa hari kuba umutingito cyangwa se biri kubera rimwe byombi, simbyibuka neza kuko hari hasigaye ba nyampinga babiri batarahamagara. Umuhuza w’amagambo avuga ko Miss France ari miss Bourgogne (agace yari ahagarariye) numviye rimwe urusaku rw’amajwi y’abo mu muryango wanjye, inshuti, abo twari duhanganye, ba gafotozi byose bivugira rimwe.”

Miss Sonia Rolland yongeye gushimira abamutoye n’abataramutoye kuko benshi ngo batiyumvishaga ukuntu umwiraburakazi atwaye iryo kamba. Icyo gihe Sonia Rolland yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Nyuma y’uko yambitswe iryo kamba yakomeje kugenda yakira amabaruwa menshi arimo ubutumwa bwuzuye urwango amutuka.

Sonia akomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi. Kuba Miss France byamuhaye amahirwe yo gukomeza muri sinema ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Uyu munsi ni umujyanama wa Miss Rwanda. Afite umuryango witwa Maisha Africa yashinze wita ku bana birera bakarena n’abandi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka