SKOL yashimishije abatuye Huye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 ugushyingo mu mujyi wa Huye habaye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya ba kaminuza ndetse n’abasohotse mu bizamini bya leta birangiza amashuri yisumbuye.

Iki gitaramo cyateguwe na Skol cyabereye muri Club Universitaire kikaba kandi cyari kinagamije kumenyekanisha iyi nzoga ya skol kubatari bwakayimenye.
uhagarariye skol mu karere ka Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, Maniragaba Dieudonné, yatangaje ko bateguye iki gitaramo kugirango nakire abanyeshuri bashya muri kaminuza.

Iki gitaramo cyahuriranye n’isozwa ry’ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye maze bibam akarusho.

Usibye ibibazo bijyanye n’ibyuma bya muzika byagiye bigaragara, ubundi abanyeshuri n’abandi bitabiriye iki gitaramo batangaje ko baryohewe cyane n’ibyo bari bateguriwe birimo igabanyirizwa ry’ibiciro kuri skol nini n’intoya, tombora ndetse n’umuziki ugezweho.

Dieudonné aravuga ko ubwitabire yabonye bwari buhagije kuko iki gikorwa kitanateguwe igihe kinini. Kuri we habonetse abantu atakekaga kandi n’ibinyobwa bye bikaba byaguzwe bihagije, ikirutaho akaba yabashije gushimisha abantu akahava atagawe.

Abaturage n’abanyeshuri bo mu mujyi wa Huye bitabiriye iki gitaramo barasaba ko ibitaramo nk’ibi byajya bibageraho kenshi.

Theogène ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo. Yagize ati “abahatuye tutakidagadura kandi ibi bitaramo bizajya binafasha Huye kwivugurura kuko kuvugurura si ukubaka gusa”.

Dieudonné aratangaza ko ibitaramo nk’ibi biteganyijwe muri aka gace ari byinshi kandi mu gihe kitarambiranye. Ngo bizajya biba birimo tombora nyinshi kuruta izari zirimo iri joro, akaba ahamagarira abantu kuzajya babyitabira ari benshi.

Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikarangira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu cyitabiriwe n’abantu bari hagati ya 700 na 800.

Kwinjira byari amafaranga 1000 ugahabwa skol ntoya y’ubuntu ku muryngo. Ibihembo byatanzwe muri tombora byari imipira yo kwambara, amakarito y’ibirahure y’inzoga n’ibirahuri bya skol.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka