Shyaka Olivier ukina Basketball yasabye Isaro Amanda ko bazabana akaramata
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier, yasabye Amanda ko bazabana nk’umugabo n’umugore.
Ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball mu bagabo, Shyaka Olivier, yasabye Isaro Amanda ko bazabana, maze Amanda atazuyaje amubwira ko na we yiteguye, amubwira ‘Yego’.

Shyaka Oliver ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya REG BBC ndetse akaba na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu aho yahawe izi nshingano muri 2020 asimbuye Mugabe Aristide.
Shyaka w’imyaka 27 y’amavuko yatangiye gukina Basketball cyane ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya Saint Joseph i Kabgayi ari na ho yavuye akomeza gukina nk’uwabigize umwuga kugeza magingo aya.

Shyaka ni umwe mu bakinnyi bake bakina ariko bafite n’akandi kazi akora kuko ubu ari n’umukozi wa Banki ya Kigali (BK) ushinzwe amafaranga Cash Manager Officer aho anafite impamyabumenyi mu bijyanye n’Imari (Bachelor’s Degree in Finance) yakuye muri Kaminuza ya ULK (Université Libre de Kigali) muri 2013 na 2016.
Mu mwaka wa 2011, Shyaka Olivier nibwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abato bwa mbere, naho muri 2013 atangira guhamagarwa mu ikipe nkuru aho atigeze asubira inyuma kugeza ubwo ubu ari umuyobozi w’abandi bakinnyi (Kapiteni).

Hagati ya 2012 na 2013 yakiniye Kigali City BBC mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yaho yerekeza muri Espoir BBC mu 2014 ayikinira imyaka itatu.
Mu 2018 nibwo yagiye muri REG BBC aho aheruka no kuyihesha igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Patriots imikino ibiri yikurikiranya mu mikino ya kamarampaka.


Ohereza igitekerezo
|
Where are you?