Shaddyboo ari mu gihombo gikomeye kubera #GumaMuRugo

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, arataka igihombo akomeje guterwa na gahunda ya GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Shaddyboo asanga ubwiza bwe kubucuruza bidakwiye kugira uwo bibangamira
Shaddyboo asanga ubwiza bwe kubucuruza bidakwiye kugira uwo bibangamira

Shaddyboo avuga ko ubucuruzi bwe bwo kwiyerekana, kwerekana amafoto no kwamamaza byakomwe mu nkokora n’ibi bihe, kuri ubu akaba agerageza kwamamariza abantu ariko ibijyanye no kwiyerekana no kugenda byahagaze.

Yagize ati “Ibihombo ni byinshi rwose kubera bino bihe ntiwabishyira mu mafaranga ngo ubivuge, ariko kwamamaza ndacyabikora nk’uko bisanzwe n’ubwo nyine bitandukanye na mbere”.

Shaddyboo avuga ko yari afite ibitaramo bibiri yagombaga kujya kwigaragarizamo mu bihugu bitandukanye, bikaba byaramaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Mfite igihombo gikomeye kuko nagombaga kujya Kinshasa muri Kongo guhostinga mu kwezi kwa Kamena, ngahita njya mu gihugu cya Canada mu kwezi kwa Nyakanga cyangwa ukwa Kanama, urumva ko nagombaga gushaka ibyangombwa n’ibindi, biragaragara ko bitagishobotse, turabyakira uko bije”.

Nubwo akomeje guhomba, Shaddyboo ngo afite ubufasha yahawe n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, ku buryo azatanga ubufasha muri ibi bihe dore ko byahuriranye n’igisibo cya Ramadhan kandi akaba ari Umuyisilamukazi.

Shaddyboo ngo yasubitse ingendo zo kwiyerekana yagombaga gukora
Shaddyboo ngo yasubitse ingendo zo kwiyerekana yagombaga gukora

Yagize ati “Ku irayidi ndetse n’isabukuru yanjye nkora ibikorwa by’ubugiraneza, hari abantu baba hanze bampaye inkunga si ngombwa ko nyitangaza, ariko nzayifashisha abakene”.

Shaddyboo kandi ngo akomeje gutangazwa n’abantu bababazwa n’uburyo akora akazi ke ko kwiyerekana akanacuruza, ko buri wese agira uburyo akoramo akazi gatuma abaho, ndetse akavuga ko hari benshi bamwibeshyaho bakamufata uko atari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Menya oderi ya ocean ariko noneho yarayunvise kuko ndabona yambaye imyenda yo muri Ghana

Imbwamuzindi yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Shaddyboo arakabije ntago abeza bose arko bitwara, hariho nabo tuzi bamurusha ubwiza namwe murabiza arko niyisubireho yavamo umumama mwiza kd yanahesha agaciro umuryango we nawe atisize! murakoze.

Manirakarama joseph yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Business ye irazwi,nabe ayikorera home,shame on all whom gives their contribution in sex promotion, they will perished into hell I am telling you!!

Fabris@ yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

NJYEWE IKIMBABAZA,NUKOWATAYE ABANABAWE UKAGENDA.

moise dufitimana yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Umuntu nagusiga muntera ntukagirishyari kugezaho kumusebya.
Abanuvuga yataye niwowe ubarera?
Abanabe konziko Abitaho ubwe nkabandi bose kubata uvuga nukuhe ko burya buriwese agira uko atunza umuryangowe.? Reka amarangamutima yacu mabi ntitukayavange mubuzima bwite bwabandi cyangwa muri Busines zabo

Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ikizwi neza nuko yiyandarika.Birababaje kubona abakobwa n’abagore benshi bakoresha ubwiza bwabo mu kuryamana n’abagabo nyamara imana ibitubuza.Ariko bajye bibuka ko ejo bazasaza ntihagire uwongera kubareba.Kandi ko imana izabima paradizo kubera ko bacuruje ubuzima yabahaye ku buntu.

rwagasore yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka