Shaddyboo ari mu gihombo gikomeye kubera #GumaMuRugo
Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, arataka igihombo akomeje guterwa na gahunda ya GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Shaddyboo avuga ko ubucuruzi bwe bwo kwiyerekana, kwerekana amafoto no kwamamaza byakomwe mu nkokora n’ibi bihe, kuri ubu akaba agerageza kwamamariza abantu ariko ibijyanye no kwiyerekana no kugenda byahagaze.
Yagize ati “Ibihombo ni byinshi rwose kubera bino bihe ntiwabishyira mu mafaranga ngo ubivuge, ariko kwamamaza ndacyabikora nk’uko bisanzwe n’ubwo nyine bitandukanye na mbere”.
Shaddyboo avuga ko yari afite ibitaramo bibiri yagombaga kujya kwigaragarizamo mu bihugu bitandukanye, bikaba byaramaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati “Mfite igihombo gikomeye kuko nagombaga kujya Kinshasa muri Kongo guhostinga mu kwezi kwa Kamena, ngahita njya mu gihugu cya Canada mu kwezi kwa Nyakanga cyangwa ukwa Kanama, urumva ko nagombaga gushaka ibyangombwa n’ibindi, biragaragara ko bitagishobotse, turabyakira uko bije”.
Nubwo akomeje guhomba, Shaddyboo ngo afite ubufasha yahawe n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, ku buryo azatanga ubufasha muri ibi bihe dore ko byahuriranye n’igisibo cya Ramadhan kandi akaba ari Umuyisilamukazi.
Yagize ati “Ku irayidi ndetse n’isabukuru yanjye nkora ibikorwa by’ubugiraneza, hari abantu baba hanze bampaye inkunga si ngombwa ko nyitangaza, ariko nzayifashisha abakene”.
Shaddyboo kandi ngo akomeje gutangazwa n’abantu bababazwa n’uburyo akora akazi ke ko kwiyerekana akanacuruza, ko buri wese agira uburyo akoramo akazi gatuma abaho, ndetse akavuga ko hari benshi bamwibeshyaho bakamufata uko atari.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Menya oderi ya ocean ariko noneho yarayunvise kuko ndabona yambaye imyenda yo muri Ghana
Shaddyboo arakabije ntago abeza bose arko bitwara, hariho nabo tuzi bamurusha ubwiza namwe murabiza arko niyisubireho yavamo umumama mwiza kd yanahesha agaciro umuryango we nawe atisize! murakoze.
Business ye irazwi,nabe ayikorera home,shame on all whom gives their contribution in sex promotion, they will perished into hell I am telling you!!
NJYEWE IKIMBABAZA,NUKOWATAYE ABANABAWE UKAGENDA.
Umuntu nagusiga muntera ntukagirishyari kugezaho kumusebya.
Abanuvuga yataye niwowe ubarera?
Abanabe konziko Abitaho ubwe nkabandi bose kubata uvuga nukuhe ko burya buriwese agira uko atunza umuryangowe.? Reka amarangamutima yacu mabi ntitukayavange mubuzima bwite bwabandi cyangwa muri Busines zabo
Ikizwi neza nuko yiyandarika.Birababaje kubona abakobwa n’abagore benshi bakoresha ubwiza bwabo mu kuryamana n’abagabo nyamara imana ibitubuza.Ariko bajye bibuka ko ejo bazasaza ntihagire uwongera kubareba.Kandi ko imana izabima paradizo kubera ko bacuruje ubuzima yabahaye ku buntu.