Serena Hotel yateguriye abizihiza Pasika ibirori by’akataraboneka

Hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu mu Rwanda, Serena Hotel, yateguriye abifuza gutarama muri iyi minsi mikuru ya Pasika ibirori by’akataraboneka by’iminsi ine, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu muco gakondo Nyarwanda.

Ibi birori bizatangira ku wa kane tariki 2 Mata 2015, abazabyitabira bazakirizwa indyo gakondo y’u Rwanda basusurutswa n’inganzo ngari n’abandi bahanzi baririmba gakondo.

Akarusho ni uko abazabyitabira kandi bazakirizwa urwagwa mu ducuma nk’uko bigenda mu muco Nyarwanda. Uzaza muri ibi birori asabwe kuza yambaye umwambaro wa Kinyafurika. Ibiciro by’iyi mpano y’akataboneka SerenaHotel yageneye abakiriya bayo bikaba bidasanzwe.

Serena Hotel yateguriye abakiriya bayo ibirori bya Kinyafurika bidasanzwe.
Serena Hotel yateguriye abakiriya bayo ibirori bya Kinyafurika bidasanzwe.

Ku munsi wa kabiri, ku wa gatanu tariki 3 Mata 2015, Serena Hotel yabateguriye ifunguro rya saa sita n’iry’umugoroba bizatangirwa muri resitora yayo nziza izwi nka Milima Restaurant, ku mafaranga y’u Rwanda 17,500 gusa.

Ku munsi wa gatatu ariho kuwa gatandatu tariki ya 4 Mata 2015 hateganyijwe amafunguro ya saa sita iruhande rwa piscine abayafata biyumvira akayaga nk’ako ku kivu, kandi biyumvira indirimbo z’umwimerere gusa. Akarusho kuri uyu munsi ni uko abana bateguriwe udushya gusa. Kwinjira kuri uwo munsi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 gusa.

Naho ku munsi wa kane ari nawo wa nyuma w’iyi gahunda idasanzwe ni ku cyumweru tariki 5 Mata 2015, aho hazaba hateguwe amafunguro ya saa sita na Barbecue izafatirwa iruhande rwa piscine nabwo abakiriya biyumvira indirimbo z’umwimerere, nabwo ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 gusa.

Abazagana Kigali Serena Hotel ndetse Lake Kivu Serena Hotel bahishwe byinshi byiza.
Abazagana Kigali Serena Hotel ndetse Lake Kivu Serena Hotel bahishwe byinshi byiza.

Ibi bizizihirirwa kuri Serena zombi arizo’ Kigali Serena Hotel na Kivu Serena Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu. Serena Hotel ibashyize igorora n’imiryango yanyu rero ntimuzacikwe.

Abifuza ibisobanuro birambuye babariza kuri iyi mirongo: uwa Kigali ni 0788184500 naho uwa Kivu Serena ni 0788200249.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe ayo mafaranga mwaciye murunva atari menshi ubwo mwagiye mureka gukabya!!!!!

nina yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Mwamenye gucuruza noneho ibi nibyo bikurura bamukererugendo ari abi mbere no hanze.

gatarama yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka