Senderi yaguriye abanyeshuri ibisuguti barabyina biratinda (Amafoto)
Umuhanzi Senderi ubwo yari ari mu Stade i Nyamirambo yaguriye abanyeshuri bari bahari ibisugiti na shikareti barishima babyinana nawe biratinda.

Ibyo byabaye ubwo bari bateraniye muri iyo stade mu gikorwa cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017.
Senderi yari ari muri Stade i Nyamirambo ari gushyushya abahateraniye barimo abanyeshuri, bategereje abashyitsi bakuru ngo icyo gikorwa nyirizina gitangire.
Yaririmbye barabyina ariko hashira igihe kirenga isaha icyo gikorwa kitaratangira, abanyeshuri batangira kurambirwa. Bahise babwira Senderi ko bashonje maze ahita atangira kubagurira ibisuguti na shikareti na bombo.

Yabanje kubagurira shikareti za 300RWf anabagurira ibisuguti bya 3000RWf ariko ntibyabakwira arongera abagurira ibisuguti bya 2000RWf arakomeza kugeza bose bibagezeho.
Abanyeshuri n’urundi rubyiruko rutari ababyeshuri rwaguriwe ibisuguti na Senderi, babyishimiye cyane bagarura morali babyinana nawe biratinda.







Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Le ventre affamé n’a point d’oreille!
Imana imusubirize aho yakuye kandi imukubire amagana!
Afite ubumuntu bwinshi, azi ubwenge, atega amatwi kandi akagira urukundo!
Cg bari bamupinze.
Senderi Ni Umuntu Wumugabo Kuko Baramutakiye Bashonje Arangije Arabagurira Turamushima.