Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye

Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Zena Abayisenga, bakaba biyemeje kubana akaramata.

Abo bombi basezeranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, umuhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, ubu bakaba ari umugore n’umugabo, hakaba hasigaye ishyingirwa ryo mu rwego rw’idini.

Senateri Uwizeyimana asezeranye bwa kabiri kuko umugore we wa mbere hari hashize igihe batandukanye.

Perezida Kagame yagize Umusenateri Evode Uwizeyimana mu kwezi k’Ukwakira 2020, mbere yaho akaba yari yarakoze indi mirimo itandukanye, ahanini ijyanye n’iby’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu Rwanda,usanga akenshi abafite amafaranga barongora ubwoko bumwe ntavuze.Nabyo ni irondabwoko.

gasage yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Ndabona umugore we ari "urwego".Kuba yaratandukanye n’umugo re we wa mbere,ntabwo bihuye n’uko Imana idusaba yuko "umugabo n’umugore baba umubiri umwe".Naho ibyerekeye gusezerana mu idini,imbere ya padiri cyangwa pastor,ntabwo ari ngombwa.Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi. Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Ntabwo bagiye GUSEZERANA mu rusengero.Usanga insengero ziba zigamije amafaranga,nyamara muli Matayo 10:8 Yezu yaradusabye gukorera Imana ku buntu.Tekereza ko barihisha n’umuntu wapfuye !!!

matabaro yanditse ku itariki ya: 30-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka