Rusizi: Ababyeyi baremeza ko Karate yafashije mu burere bw’abana babo

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga umukino njyarugamba (karete) bo mu karere ka Rusizi bavuga ko aho abana babo batangiriye kuyiga hari byinshi byahindutse ku bana babo cyane cyane cyane kugira imyitwarire myiza ku bari barananiranye.

Aba ni abana batangiye Karate bakiri bato
Aba ni abana batangiye Karate bakiri bato

Mu gihe bamwe mu babyeyi bakunze kuvuga ko umukino nk’uyu ushobora gutuma umwana yishora mu ngeso mbi za Kibandi yitwaje igipfunsi n’umugeri aba yarize, bamwe muri aba babyeyi ahubwo karate bayibonyemo umuti ku myitwarire itari myiza y’abana babo.

Marie Chantal Fitina ni umwe mubafite umwana wari wahindutse cyane. agira ati ”Njye mfite abana batatu biga uyu mukino hano ariko uwo nenda kuvugaho ni uwitwa Igiraneza wavukanye imico nabonaga itari myiza”

“Yari wa mwana wakundaga gushotora bagenzi be ntatinye umukuru ntatinye umuto uwo ahuye nawe agakubita akahuranya, turahana dushyiraho inama za Kibyeyi, inkoni biranga ariko aho uyu mukino uziye dushyiramo uwo mwana ubu ni umwana wahindutse. Umusaruro batwizeje twarawubonye”.

Ababyeyi n'abana bishimira uburyo Karate yatumye barushaho kugira imyitwarire myiza no kugaragaza impano zabo
Ababyeyi n’abana bishimira uburyo Karate yatumye barushaho kugira imyitwarire myiza no kugaragaza impano zabo

Rugamba Nziza Chris na Umurisa Vanessa bafite hagati y’imyaka 10 na 12 Bazi gutera igipfunsi, kandi bamaze umwaka umwe batangiye guhabwa aya masomo basobanura ko yabafashije guhindura byinshi bitandukanye mu buzima bwabo harimo ku gira ikinyabufura, gukorera ku gihe n’ibindi.

Nziza Chris ati” Mfite umukandara w’umuhondo bituma nongera ikinyabufura nkagorora umubiri nkanakorera ku gihe kandi nsigaye nubaha ababyeyi n’abandi kurusha uko byari bimeze kera.”

Umurisa Vanessa yungamo ati ”kuba nkina Karate ni ingenzi cyane kuri njyewe kuko byagabanyije ikinyabufura gikeya nagiraga narasuzuguraga cyane ariko muri iyi minsi nsigaye numvira”.

Sibomana Haruna na Nizeyimana Eric basanzwe batoza aba bana bavuga ko intego yabo ari ukwigisha abana bato uyu mukino kugira ngo bifashe abana uburyo bagomba kwitwara ndetse banategurira igihugu abakinnyi beza ba karate b’ejo hazaza.

Bamara impungenge ababyeyi batinyisha abana babo karate ahubwo bakabasaba kuyibakundisha bakabitandukanya n’ibyo benshi bibwira ko ari umukino wa Kibandi cyangwa ibirara.

Sibomana Haruna ati ”Karate nk’abantu bayikinnye idufasha mu myitwarire, kwirinda urugomo n’ibindi. Tuyigisha abana bakiri bato kugira ngo bamenye uko bagomba kwitwara mu buzima busanzwe. Urebye nk’ibi byateye by’indwara zitandura... bituma babyirinda bakiri bato, ikindi kandi twabikoreye ni ukugirango ikipe y’Igihugu ya Karate izajye ibona ahantu ikura abakinnyi b’urubyiruko rushoboye uyu mukino mpuzamahanga”,

Abazobereye Karete bemeza ko ari imwe mu mikino ngororamubiri ishobora gufasha abayikora kwirinda indwara zitandura ziterwa no kudakora siporo ariko kandi waba uyizi ukaba wiyizeyeho ubwirinzi ku cyashaka kukugirira nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Urakoze cyane muvandimwe Sensei Kroutchev, kwigisha karate abana b’abanyarwanda byo turabikora Kandi turifuza ko tuzabageza mu gihe ababyeyi bacu badushyigikiye.

Eric NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Haruna na Eric,
Mukomereze aho kwigisha abana b’abanyarwanda karaté,kuko karaté ni nziza mu buryo bwose dore ko n’ababyeyi murerera babihamya.
Muri abantu b’abagabo.

Kroutchev yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Haruna na Eric,
Mukomereze aho kwigisha abana b’abanyarwanda karaté,kuko karaté ni nziza mu buryo bwose dore ko n’ababyeyi murerera babihamya.
Muri abantu b’abagabo.

Kroutchev yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Haruna na Eric,
Mukomereze aho kwigisha abana b’abanyarwanda karaté,kuko karaté ni nziza mu buryo bwose dore ko n’ababyeyi murerera babihamya.
Muri abantu b’abagabo.

Kroutchev yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka