Ruhango: abagore bahangayikishijwe n’ikimansuro

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa mu mujyi wa Ruhango hatangijwe imyidagaduro y’ibimansuro, abagore baratangaza ko bahangayitse cyane kubera ko abagabo benshi ntibagitaha kare ndetse ngo n’ihaho bageneraga ingo zabo ryaragabanutse.

Bamwe mu bagore barashinja abagabo babo ko amafaranga bageneraga ingo zabo batakiyatahana, ahubwo ngo basigaye bayajyana mu kimansuro bakayaha abakobwa baba bari kubyina imbere “stage”.

Umugore wanze ko amazina atangazwa yagize ati “njyewe ndabizi neza ko mu ijoro ry’ikimansuro giheruka, umugabo wanjye yaragiye apfunyika amafaranga ibihumbi 5 mu mabere y’umukobwa wabyinaga, ubwo se murumva hari ugusenya ingo birenze uko?”.

Uyu mugore kimwe n’abagenzi be, bavuga ko icyi kimansuro nikidahagarara hazavuka agashya mu karere ka Ruhango, bamwe ntibatinya no kuvuga ko bashobora kuzahitana ubuzima bw’abagabo babo.

Ubu iyo ugeze ahantu hari abagore barenze babiri usanga nta kindi kiganiro bariho, uretse kuganyirana bavuga kuby’iki kimansuro. Abenshi mu bagore usanga bagira bati “ariko se bagiye babuza abagabo kwinjira bakabiharira abasore gusa”.

Nubwo abagore bakomeje kwitotomba, abagabo bo bavuga ko bari barahombye ngo kuko ibyiza babonera hariya ntibisanzwe, ngo bajyaga babyumva za Kigali na Kampala none ubu barimo kubyibonera iwabo.

Aba bagabo bavuga ko abagore bakwiye kugabanya ifuha, kuko ibyo baba bagiye kwihera ijisho abagore babo ntibajya babibakorera.

Imyambarire yo mu Kimansuro.
Imyambarire yo mu Kimansuro.

Bagira bati “erega kureba ukishima ntaho biba bihuriye nibyo abagore bacu bakeko ko dushobora kubaca inyuma, kuko hari igihe umuntu aba ananiwe mu bwonko hanyuma bikaba ngombwa ko akenera ibimuruhura”.

Imyidagaduro y’ikimansuro ikurura abantu benshi kuko abayikina cyane cyane abakobwa usanga bambaye imyambaro idasanzwe iba igaragaza akenshi uko bateye.
Icyo gihe abayireba usanga bifuza kubakoraho, bigatuma bamwe bitwaza amafaranga yo kubaha kugira ngo bagire amahirwe yo kubakorakora.

Ikimansuro kimaze ibyumweru bitatu gitangiye muri hotel Umuco kiba inshuro ebyeri mu cyumweru: kuwa Gatanu na kwa Gatandatu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ok Ruhango itangiye gutera imbere ’’Ubuyobozi bwiza ,kuruhuka neza ,guhiga neza "iryo niryo terambere abafuha ubwo bafite ibibazo da ’’Mbabazi wacu turamushyigikire kubera ko turimo kubona nibyo tutabonaga mu mujyi wa Ruhango

Giba yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Mu byukuri reka nibura twemere icyi kimansuro ariko imyambarire nkiriya tuyamagarire kure maze twiheshe agaciro. Murakoze

MUSHUMBA Etienne yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Mu byukuri reka nibura twemere icyi kimansuro ariko imyambarire nkiriya tuyamagarire kure maze twiheshe agaciro. Murakoze

MUSHUMBA Etienne yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

umujyi wa Ruhango rero niyo ukijya kuba umujyi abatabaza ntibazi ubusobanuro bw’umujyi gusa bihangane!

Badboy Habakubaho yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Inama nagira abagore batuye Ruhango nuko nabo bakwiga kubyina ikimansuro hanyuma bakajya bakibyinira abagabo mungo zabo, bizatuma abagabo batitabira ibyo bimansuro byo mu bubare.

BIMENYIMANA Théophile yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

ese uwo ni kabuga koko
ndabona wagirango ntamyaka 70 afite

dodos yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

TURASABA MIJESPOC ,RNP GUHAGURUKIRA IKI KIBAZO IFATANIJE N AKARERE
MURAKOZE

yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Nukuri isi ifite umuvuduko ukabije sinzi niba n’umuco nyarwanda warukwiriye kuvuduka like this

Inama nagira abo bagore barebe neza impanvu abagabo babo bagorobeza mukimansuro ntibatahe yabari amahoro murugo?
mbona impanvu nyinshi umugabo yajya kwishimisha hanze mubisanibyo mbona hano niko murugo atahabwa umwanya wokwishimisha nuwa bashakanye bakundanye nyuma akabare kakaba ubuhungiro,nibari ngeso umugabo cyangwa umugore afite imana yonyine niyo yahindura naho ntakindi leta yabikoraho kuko ntizabuza abanyarwanda kwishimisha kandi nta prison yateganyijwe yokufunga uwinjiye mukimansuro,mugorewe guhinduka kumugabo wawe bizabanziriza murugo iwawe ubigizemo uruhare .

Florentin SHENYI yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka