Reba amafoto y’abakobwa bazahatana na Miss Elsa muri Miss World 2017
Yanditswe na
KT Editorial
Biteganijwe ko irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rikazitabirwa na Banyampinga 130 barimo na Miss Rwanda, Elsa Iradukunda.
Miss World igiye kuba ku nshuro ya 67, izatangira ku itariki 18 Ugushyingo 2017, ibere mu Mijyi nka Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen.
Mu gihe habura amezi abiri gusa,ngo iryo rushanwa ry’ubwiza ritangire, Kigali Today yabakusanyirije amafoto ya bamwe muri ba Nyampinga bazahatana na Miss Elsa.