Reba amafoto y’abakobwa bahatana na Miss Igisabo muri Miss Earth

Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” ari mu gihugu cya Philippines aho ahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth 2017.

Miss Honorine uzwi nka "Igisabo" ari guhatana n'abakobwa baturuka mu bihugu bibarirwa muri 90
Miss Honorine uzwi nka "Igisabo" ari guhatana n’abakobwa baturuka mu bihugu bibarirwa muri 90

Miss Honorine yahagarutse i Kigali ku itariki ya 07 Ukwakira 2017, yerekeza muri iryo rushanwa. Ari guhatana n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Irushanwa rya Miss Earth rifite intego yo kwifashisha abo ba Nyampinga mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bahangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Nyuma y’umunsi umwe ba Nyampinga bageze ahari kubera iryo rushanwa, bitabiriye inama yiga ku bidukikije, maze banerekana imishinga yabo ijyanye no kurengera ibidukikije.

Abo ba Nyampinga barushanyijwe kwerekana iyo mishinga hagendewe ku migabane y’isi baturukamo.

Miss Igisabo n'abandi ba Nyampinga bahagarariye Africa muri Miss Earth
Miss Igisabo n’abandi ba Nyampinga bahagarariye Africa muri Miss Earth

Miss Igisabo n’abo bari kumwe bahagarariye umugabane wa Africa, umushinga wabo wegukanye umwanya wa gatatu maze bahembwa umudari wa Bronze.

Aba mbere bahawe umudari wa Zahabu ni abo ku mugabane w’Uburayi mu gice y’Uburengerazuba naho aba kabiri begukanye umudari wa Silver, baturuka ku mugabane wa Amerika y’epfo.

Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizarangira ku itariki ya 04 Ugushyingo 2017, ari nabwo hazamenyekana uzambikwa ikamba rya Miss Earth 2017.

Miss Earth 2016 yabaye Katherine Espin wo mu gihugu cya Ecuador.

Miss Honorine n'abandi bahagarariye Africa begukanye umudari wa Bronze
Miss Honorine n’abandi bahagarariye Africa begukanye umudari wa Bronze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

thas kbs tukurinyuma.

sept yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Courage Miss Gisabo! Turi kumwe tukuri inyuma!

Dr Jacques yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

kabisa turamushimira kuko akomeje kuzamura ibendera ryacu, aho twe tutageze arahatubereye

KUBWAYESU MICHEL yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Nunko nuko mukobwa mwiza.

NGIRENTE yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka