Reba amafoto y’abakobwa bahatana na Miss Igisabo muri Miss Earth
Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” ari mu gihugu cya Philippines aho ahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth 2017.
Miss Honorine yahagarutse i Kigali ku itariki ya 07 Ukwakira 2017, yerekeza muri iryo rushanwa. Ari guhatana n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Irushanwa rya Miss Earth rifite intego yo kwifashisha abo ba Nyampinga mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bahangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Nyuma y’umunsi umwe ba Nyampinga bageze ahari kubera iryo rushanwa, bitabiriye inama yiga ku bidukikije, maze banerekana imishinga yabo ijyanye no kurengera ibidukikije.
Abo ba Nyampinga barushanyijwe kwerekana iyo mishinga hagendewe ku migabane y’isi baturukamo.
Miss Igisabo n’abo bari kumwe bahagarariye umugabane wa Africa, umushinga wabo wegukanye umwanya wa gatatu maze bahembwa umudari wa Bronze.
Aba mbere bahawe umudari wa Zahabu ni abo ku mugabane w’Uburayi mu gice y’Uburengerazuba naho aba kabiri begukanye umudari wa Silver, baturuka ku mugabane wa Amerika y’epfo.
Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizarangira ku itariki ya 04 Ugushyingo 2017, ari nabwo hazamenyekana uzambikwa ikamba rya Miss Earth 2017.
Miss Earth 2016 yabaye Katherine Espin wo mu gihugu cya Ecuador.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
thas kbs tukurinyuma.
Courage Miss Gisabo! Turi kumwe tukuri inyuma!
kabisa turamushimira kuko akomeje kuzamura ibendera ryacu, aho twe tutageze arahatubereye
Nunko nuko mukobwa mwiza.