Ramjaane yateguriye abana igitaramo cyo kwidagadurana ku munsi wa Noheli

Umunyarwenya nakaba n’umushyushyarugamba (MC) Ramjaane Niyoyita yateguriye abana bato igitaramo cyo kwidagadurana nawe ku munsi wa Noheli aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanya na “Fruit of Love Ministries” kizabera Kicukiro ku rusengero Glory To God Temple guhera saa sita z’amanywa kugeza saa kumi z’umugoroba.

Ramjaane uzwi ku kazina ka tonton Ramjaane azaba ari kumwe n’umuhanzikazi Tantine Neema wo muri korali Iriba akaba ari n’umunyamakuru kuri Radio Authentic.

Bamwe mu bahanzi bazaba baje kwifatanya n’abateguye iki gitaramo mu gushimisha aba bana harimo itsinda rikora urwenya (Comedy) rizwi ku izina rya “Comedy Doers”, Serge Iyamuremye n’abandi.

Akarusho muri iki gitaramo ni uko umuntu uzakitabira yemerewe kwitwaza impano yo guha abana, impano ikaba iterwa n’icyo umuntu azaba yateguye.

Ramjaane usanzwe azwi nk’umuntu w’umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba, ni umukozi muri Marketing kuri KFM Radio akaba yaratangije ikiganiro “The Ramjaane Show” aho atumira abantu batandukanye bakaganira ku bintu bitandukanye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka