Rafiki yashimishije Abanyamusanze
Umurirmbyi Rafiki yashishije Abanyamusanze bari bitabiriye ibirori byo gutoranya abazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ubwo yaririmbaga indirimbo ze “Live”.
Muri ibyo birori byabaye tariki 05/08/2012, umuhanzi Rafiki yaririmbye indirimbo ze zigera kuri enye, zose aziririmba acurangirwa n’abacuranzi bamuherekezaga bamucurangira Guitar, Piano, ndetse n’ingoma imbonankubone (Live).

Rafiki ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda b’iki gihe bagerageza kuririmba live nk’uko byagaragaye. Zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye harimo Bagambe, Gikomando, ndetse n’Igikosi.
Rafiki yaririmbaga afatanyije n’abandi baririmbyi babiri. Umwe muri bo yaje kuririmba indirimbo ya Chameleon, umuririmbyi wo muri Uganda, yitwa “Valu Valu”.

Ukurikije uburyo yayiririmbaga yiganye ijwi rya Chameleon abenshi bagize ngo bashyizemo CD iriho iyo ndirimbo, Chameleon ariwe uri kuyiririmbira nyamara uwo musore yaririmbye live nta CD irimo.

Umuririmbyi Rafiki azwiho kuririmba mu njyana ya Coga Style. Iyo njyana n’iyo yihimbiye ubwe. Aho aririmba yigana uko bamwe mu batuye uturere twa Burera na Musnze bavuga.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rafiki turakweme2 komerezahowangu good job men
rafiki is number 1 ntibakamugereranye nabandi birirwa batubeshya nama CD