PGGSS II: Ibitaramo mu Ntara (Roadshows) bigiye gutangira

Ibitaramo bibera mu Ntara zose z’igihugu (Roadshows) bigomba gukorwa n’abahanzi 10 basigaye muri PGGSS II bizatangira tariki 05/05/2012 kugeza tariki 10/06/2012.

Ibi bitaramo bizatangirira mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bisorezwe mu karere ka Rubavu mu ntara y’Amajyaruguru; nk’uko bitangazwa na EAP (East African Promotors).

Muri icyo gihe kingana n’ukwezi kurengaho iminsi mike abahanzi 10 basigaye muri PGGSS2 bazaba bafite cyo kwiyereka abakunzi babo hirya no hino mu gihugu. Kuwa gatatu tariki 02/05/2012, abo bahanzi bagiriye uruzinduko Nyabugogo mu rwego rwo kwiyereka abakunzi babo ba Nyabugogo.

Nubwo uru ruzinduko rusa n’aho rwabaye rutunguranye, ntibyabujije abakunzi b’aba bahanzi kuhaba ari benshi nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bakunzi ba Jay Polly washoboye kumwibonera n’amaso ye. Nyabugogo bahageze mumasaha asatira saa kumi z’umugoroba.

Biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali kuwa gatanu tariki 04/05/2012 berekeza i Rusizi aho bazataramira abahatuye muri weekend tariki 05/05/2012 hanyuma ku cyumweru bakagaruka i Kigali.

Ibi bitaramo 11 byose bizajya biba mu minsi y’ikiruhuko yo mumpera z’icyumweru (week-end) gusa. Abahanzi 10 bazaboneka muri ibyo bitaramo ni Emmy ufite numero ya 1, Young Grace no 2, Just Family no 3, Dream Boys no 4, Bull Dogg no 5, Danny Nanone no 6, Knowless no 7, Jay Polly no 8, Riderman no 9 na King James no 10.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP asanga ibi bitaramo bizashimisha kandi bikitabirwa cyane kurusha ibyo muri PGGSS II kuko abahanzi 10 barimo bamaze kwigaragaza bazashyushya cyane ibi bitaramo. Mu mwaka ushize, abantu bitabiraga bari hagati y’ibihumbi 12 na 15. Aho abantu baje ari benshi ni i Rubavu hitabiriye abagera ku bihumbi 20.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka