P-Square izaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya FPR
Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe cyizabera kuri sitade Amahoro i Remera tariki 14/12/2012 hazaba harimo ibihangange muri muzika bikomoka muri Nigeria aribo P-Square (Peter na Paul Okoye).
Biteganyijwe ko aba bahanzi bagera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 13/12/2012 ku saa yine za nijoro hatagize igihinduka.
Muri ibi birori kandi P-Square bazaba bari kumwe n’umuhanzi Jose Chameleon wo muri Uganda; ndetse na Knowless na Jay Polly bo mu Rwanda.
Abantu bazatangira kwinjira muri sitade guhera saa cyenda z’umugoroba, saa kumi n’imwe umuziki utangire kubageraho naho abahanzi batangire kuririmba saa moya za nijoro.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizageza saa saba za nijoro. Umuziki uzaba uri gutangwa na Dj Bisoso umenyerewe hano mu Rwanda hamwe na Dj Money uzaba aturutse muri Kenya.
Umunsi nyamukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe uzaba tariki 20/12/2012. Hazaba hari abahanzi nyarwanda nka Mani Martin, Mariya Yohana, Aline Gahongayire, Nyamitari, Samputu, Masamba, Jules Sentore n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|