Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nyuma yo kubazwa inshuro ebyiri akanagaragara mu bakobwa batanu, Nimwiza Meghan ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, ugiye gusimbura Miss Iradukunda Liliane wari wambaye iri kamba.

Nimwiza Meghan miss Rwanda 2019
Nimwiza Meghan miss Rwanda 2019

Mu buryo busa n’ubutunguranye, Nimwiza Meghan yabanje kuboneka mu bakobwa batanu bitungura benshi, mu gihe hari abandi bahabwaga amahirwe batabonetse muri iki cyiciro cya nyuma.

Nimwiza Meghan ni we mukobwa w’umunyamahirwe ugiye guhembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda buri kwezi, ahembwe imodoka ya Suzuki Swift yambaye ibirango bya RAD197X anahabwe bindi bihembo bitandukanye birimo salon yo kumusokoza mu gihe kingana n’umwaka, ikinamba cy’imodoka mu gihe cy’umwaka, guhabwa amakanzu y’ibirori mu gihe cy’umwaka, guhagararira u Rwanda muri Miss w’isi, n’ibindi.

Abakobwa batanu bari bageze mu gace ka nyuma bajonjowemo Miss Rwanda ni Uwihirwe Yasipi Casmir, Gaju Anitha, Uwase Sangwa Odile, Ricca Michaella Kabahenda, na Ni mwiza Meghan wahise wambikwa iri kamba rya 2019.
Igisonga cya mbere cyahawe Miliyoni y’amanyarwanda ako kanya, naho igisonga cya kabiri gihabwa ibihumbi 500.

Igisonga cya kabiri cya miss Rwanda 2019 ni Uwase Sangwa Odile wasubirishijemo kenshi akanama nkemurampaka, ubwo yabazwaga ikibazo mu cyongereza, yahise ahabwa ibihumbi 500 by’amanyarwanda, naho Uwihirwe Yasipi Casmir aba igisonga cya mbere ahabwa miliyoni y’amanyarwanda.

Miss Rwanda Nimwiza Meghan yafashwe n’ikiniga cyinshi ubwo numero ye ya 32 yahamagarwaga ko ari we ubaye Miss Rwanda 2019, abanza kurira arangije yubura amaso ahobera abakobwa bari basigaye bahanganye.

Mu ijambo ritari rinini yavuze nyuma yo gutorwa, yagize ati “Ndashimira abanyarwanda banshyigikiye, ndashimira mwebwe mwese mwambaye hafi”
Abajijwe icyo yavuga ku bakobwa bari bahanganye yavuze ko abashimira kuba barabanye neza ati “Ndabakunda cyane kandi twabanye neza”

Yashimiye cyane ababyeyi be bamufashije, ashimira n’inshuti avuga ko zamubaye hafi mu rugendo rwa Miss Rwanda.

Umushinga wa Meghan ni ugufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi.

Josiane Mwiseneza wavuzwe cyane yegukanye ikamba rya Miss Popularity
Josiane Mwiseneza wavuzwe cyane yegukanye ikamba rya Miss Popularity
Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019
Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019
Aba ni bo bakobwa batanu batowe mo Miss Rwanda 2019 n'ibisonga bye bibiri
Aba ni bo bakobwa batanu batowe mo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye bibiri
Batanu bageze kuri Finali bamaze kwambara amakanzu yihariye
Batanu bageze kuri Finali bamaze kwambara amakanzu yihariye
Rusaro Carine, Mutesi Jolly, Rwabigwi Gilbert n'abandi nibo bari bagize akanama nkemurampaka
Rusaro Carine, Mutesi Jolly, Rwabigwi Gilbert n’abandi nibo bari bagize akanama nkemurampaka
DJ Ira niwe washyuhije ibirori
DJ Ira niwe washyuhije ibirori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ntamarushanwa aba murwanda byose biba byarabonye nyirabyo nitutisubiraho ntacyo turaba tumariye urubyiruko rwi rwanda

Dusabimana Ahmed yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Nimwiza Meghan numwana wimana imana yamutoranije,
mwiseneza nawe yarakwiriye ibyo yahawe, rwose mwirinde mudacumuzwa nubusa, mwiseneza ntiyaba miss wabanyarwanda,, aba judge bakoze akazi keza cyane, nonese iyo batora mwiseneza yavuga iki mumaganga nta rurimi azi, ngo numucyene, ngo yarasitaye, ngo yaratinyuse, twarakoze rero abanyarwanda kugira imbabazi kumehesha ikamba rya popularity, ahasigaye, dushime imana, dukunde Meg wacu. umwana mwiza we, ndagukundaaaa.

Tereza yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Byagenze neza twese twari tubiziko josiane azaba miss popular

amatus yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Miss rwanda watowe arabikwiye pe! aritonda mubisubizobye kandi ubona acishije make mwifurije amhirwe masa murugendo atangiye.

alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

OK.Jyewe nishimiye uko byagenze.JOSIANE ntabwo yari akwiye kuba Miss Rwanda kubera ko byamunaniye gusubiza mu Cyongereza.Urugero,aho kuvuga ko afite Certificate ya Secondary School,yavuze ko afite Diploma.Ntabwo azi ko Diploma ari iy’ikiciro cya mbere cya University (Baccalaureat).Gusa jyewe nk’umukristu,nifuza ko Nyampinga nyawe yaba umukristu nyakuri,utinya Imana kandi uyikorera.Akenshi usanga ubaye Nyampinga yigira mu byisi (gushaka amafaranga,kwiyandarika mu bo yita "boy friend,etc...).
Niba mugirango ndabeshya,muzabaze ubuzima bwa Bahati Grace (Nyampinga 2009) na Akiwacu Lacolombe (Nyampinga 2014),nyuma yo kubona ikamba.Usanga Miss Rwanda ari Ticket yo kwiyandarika.Nanjye numva Leta ikwiye kubireka.Ntacyo bimaze.Ni ukwigana abahuzungu gusa.

gatera yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

ibyo byigavuganeeee weee eeee ee

icyakoze miss Rwanda babe bayihagaritse nkimyaka ibiri
#byabayeakavuyooo

m popper yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Nshimishijwe nuko uwo nahagamahirwe ariwe ubaye Miss:Meghan Nimwiza numukobwa utuje,umushinga we nimwiza ibye byose nabishimaga nibyiza.muli Make kuli jye MissRwanda igenze uko nabyifuzaga.mwifurije amahirwe muli byose.God be with her all the time.

Phoebe yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Rwose uyu Mukobwa arabikwiriye pe nakunzeko afite size nziza cyane n’ubutaha bajye bahitamo neza ikindi Josiane nawe ni popularity pe ntakindi

MANIRAREBA CASSIEN yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

yaa josiane ntakindi yari kuba gusa yaramamaye icyambere ni icyizere biraharanirwa

liliane niyomugeni yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka