Mwiseneza Josiane aragura imodoka muri uku kwezi kwa kabiri

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aratangaza ko ubu nta gisibya uku kwezi kwa kabiri gusiga yinjiye mu mubare w’abatunze imodoka mu Rwanda.

Mwiseneza Josiane yamaze gushyikirizwa amafaranga azagura imodoka
Mwiseneza Josiane yamaze gushyikirizwa amafaranga azagura imodoka

Ibi yabitangaje nyuma yo gushyikirizwa amafaranga yo kugura imodoka yari yaremerewe n’umunyamideri Mimi Mirage uba i Burayi.

Mimi Mirage ufite n’ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali ni umwe mu batangaje ku mugaragaro ko bashyigikiye Mwiseneza Josiane ndetse amwemerera imodoka.

Miss Josiane yagaragaye mu iduka rya Mimi Mirage, avuga ko yahaje kugira ngo ashyikirizwe sheki, ni ukuvuga amafaranga azaguramo iyo modoka, gusa yirinze gutangaza umubare w’amafaranga bamuhaye.

Ngo impamvu yamuhaye amafaranga ni uko imodoka yari igoye kuyohereza kuko kuyizana mu Rwanda ivuye mu mahanga bigora ndetse n’imisoro yayo ikaba ari myinshi.

Indi mpamvu ngo ni uko no mu Rwanda imodoka zihari kandi nziza ku buryo yayihagurira bitabaye ngombwa ko ayohereza iturutse mu mahanga.

Kohereza amafaranga na none ngo ni byo bombi bumvikanyeho.

Mwiseneza ahakana ko atari we wasabye amafaranga kugira ngo azayakoreshe icyo ashaka, ahubwo ngo nubundi ayo mafaranga azayaguramo imodoka kuko iri mu bya mbere akeneye. Kumwoherereza amafaranga kandi ngo ni byo byiza kuko bizatuma ahitamo imodoka y’ubwoko akeneye, mbese imubereye.

Mwiseneza Josiane avuga ko kugura imodoka bitazarenza uku kwezi kwa kabiri 2019, ndetse agasobanura ko azaba yabigezeho mu byumweru bibiri biri imbere.

Mwiseneza Josiane yashimiye Mimi Mirage washyize mu bikorwa ibyo yamusezeranyije, agasanga ari urugero rw’umuntu mwiza ufite umutima w’urukundo.

Mimi Mirage usanzwe ari umunyamideri na we ngo yamwemereye gukomeza kumuba hafi, ndetse n’ubusanzwe akaba ajya amugira inama yo kubyaza umusaruro amahirwe yagize muri iyi minsi ayakesheje kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Yahakanye ibyo gukatisha itike ya Ritco ava mu irushanwa asubira iwabo i Rubengera

Nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, byavuzwe ko Mwiseneza Josiane yakatishije itike ya Ritco iva i Muhanga ijya i Karongi, ati "Ntabwo ari byo".

Iriya tike ngo si iye, ntazi n’uburyo bayikoze ahubwo na we ngo kuyibona isakazwa ku mbuga nkoranyambaga byaramutunguye.

Iyi ni yo tike yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari yo Miss Josiane yakatishije ava i Muhanga asubira i Rubengera
Iyi ni yo tike yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari yo Miss Josiane yakatishije ava i Muhanga asubira i Rubengera

Mwiseneza kandi avuga ko kuba yarasubiye i Rubengera mu Karere ka Karongi nyuma y’irushanwa ngo nta gisebo kirimo kuko i Rubengera ari iwabo mu rugo kandi ko atazahwema kujyayo.

Yahakanye ibyavuzwe byo guhabwa akazi, ahakana n’ibyo kujya muri Amerika aho ngo yagombaga kwitabira umuhango wo kwambikwa ikamba, avuga ko akazi ntako yabonye ndetse ko nta muntu bigeze babiganiraho, akavuga ko ibyo byose yabibonaga ku mbuga nkoranyambaga ariko na we atazi uko bimeze. Hamwe mu ho byavugwaga yemerewe akazi ni mu kigo cy’itangazamakuru, kimwe mu bikorera mu Rwanda.

Hari impapuro zamamaza ibirori zagaragazaga ko na we yashyizweho nk’umwe mu bashyitsi bakomeye bazabyitabira ariko na byo ngo ntabyo yigeze ategurana n’abo bantu ndetse ngo ntabwo azaba ahari, bikaba bishobora kuba byarakozwe n’abashaka gukururira abantu kuzabyitabira, dore ko muri iyi minsi yagaragaye nk’ufite abantu benshi bamufana.

Mwiseneza Josiane ashimira abamushyigikiye kuva yakwitabira irushanwa kugeza rirangiye, agasobanura ko ibirori byo kwishimira ikamba yegukanye no gushimira abamushyigikiye akirimo kubitegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nange ndashimira uwomunyamideri wakoreye joziyan icyo gikogwa cyo kumutera inkunga

niyonsenga patrick yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Josiane koresha ayo mafaranga neza mubyafuteza imbere ntuzihutire imodoka ahubwo uzarebe icyo ukeneye cyaaaane mbere yibindi ndakwemera courage mama

Ni Ami dacus yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Ariko uyu mwana mwamuhaye amahoro.Josiane yaryamye, Josiane yabyutse, Josiane nyenyenyenye.Ko ibya Miss byarangiye, mwaretse gukomeza kumuteza rubanda. Nyamara ndiwe, nakwigira i Rubengera ayo mafaranga nkayashakira umushinga. Naho imodoka yo ni ukwikururira ibibazo.

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka