Mwanyumvise nabi, navugaga ko nagiye muri Miss Rwanda ntifitiye icyizere - Miss Kalimpinya

Miss Kalimpinya Queen yavuze ko inkuru ivuga ko uwamugiriye inama yo kwitabira Miss Rwanda yamushutse yumvikanye nabi.

Ngo icyo yashakaga kuvuga, ni uko yitabiriye irushanwa yumva atifitiye icyizere gihagije kuko atari asanzwe azi kuvugira mu ruhame.

Karimpinya yari mu kiganiro Buracyeye kuri KT Radio kuri uyu wa 9 Mutarama.

Yavuze iby’urugendo rwe nyuma yo kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017.

Yagize ati “ Mu kiganiro mperutse kugirana na kimwe mu butangazamakuru ntabwo nashakaga kuvuga ko kwitabira Miss Rwanda banshutse ahubwo nashakaga gusobanura ko numvaga ntafite ikizere cyo kuba nakwegukana ikamba”.

Miss Kalimpinya avuga ko akigera mu irushanwa atari azi no kugendera mu nkweto ndende kuko byabanje kumutonda nk’umuntu wabagaho yimereye nk’abahungu.

Ati “ Nahuye n’abana bamenyereye kwambara inkweto ndende bazi no kuzigenderamo mbarebye numva nasigaye inyuma gusa kubera imyitozo baduhaye nanjye narabishoboye”.

Agarutse ku kintu cyatumye atibagirana ngo yabifashijwemo n’isiganwa ry’amamodoka yitabiriye bituma akomeza kumenyekana.

Gusa mu buzima busanzwe nyuma yo kuba Miss avuga ko bitari byoroshye kuko yahise aba ikimenyabose.
.

Ati “ Nyuma y’amarushwanwa gato nagiye guhaha mbona abantu bose barandeba mbega byari ibintu bisa nk’ibibangamye ariko naje kugenda mbimenyera buhoro buhoro”.

Kuri we kuba iri rushanwa ritakiba ngo ni igihombo gikomeye ku rubyiruko rw’abana b’abakobwa kuko ngo muri iri rushanwa bigiragamo ibintu byinshi birimo no kumenya kwitinyuka ndetse n’indangagaciro zigomba kubaranga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka