Muyango witegura ubukwe na Kimenyi, yakorewe ibirori bisezera ubukumi
Uwase Muyango Claudine witegura ubukwe bwe na Kimenyi Yves, yakorewe ibirori bisezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’. Ibi birori byabaye ku mugoroba tariki 16 Ukuboza 2023.
Ari kumwe n’inshuti ze za hafi, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya munsi ukomeye. Ndagukunda, umunsi mwiza.”
Ubukwe bwe na Kimenyi uzwi mu mupira w’amaguru, buteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, tariki 06 Mutarama 2024.
Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse Muyango impeta. Bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo, bakaba bafitanye umwana w’umuhungu babyaye muri Kanama 2021.
Uwase Muyango Claudine ukorera Isibo TV yamamaye nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Akumiro n’agacuma icwende bakoramo, ngo abagore basezera ubukumi gute!!!!! ubu koko si ikinyoma cyateye intebe, aho mu misango yo mu bukwe bashyingira umusaza w’imyaka 80 n’umugore w’imyaka 82 bafite abuzukuru abanyamisango ngo umukobwa cga umwari wacu ni isugi naho umusore wacu imanzi ngo murebe neza abantu bagaseka. Nta kuri kubamo. Rwose birazwi ko Yves na Claudine bamaranye imyaka myinshi babana nk’umugabo n’umugore, nibaza uko bigenda abasaza na ba mukecuru bakagaruka gusezera ku busore n’ubukumi, uburyo bwo kurya ayabo bagatanga ibinyobwa bigezweho cyane ko haba hari ibyakozwe babana.
UBUKUMI?? Kandi asaziye mu bugore?Niba nibuka neza,babanye bataratera igikumwe.Ibyo ntabwo byemewe mu mategeko,yaba aya Leta cyangwa ay’Imana.Bityo bikaba ari icyaha gihanirwa.Imana ibifata nk’ubusambanyi,bishobora kubuza ababukora kuba mu bwami bw’imana.
Niyompamvu bifuje gukora icyo Imana ibategeka
Eeeeehhhhh...... Hanyuma se wowe buriya ntago urasambana kuburyo wacira abandi imanza...You people can do better.. muzi guca imanza gusa wowe Uzi icyo Imana igenderaho itanga ijuru? Uzi Aho bihaniye.. people should learn how to mind their business in this world... what a hell.🤔
Eeeeehhhhh...... Hanyuma se wowe buriya ntago urasambana kuburyo wacira abandi imanza...You people can do better.. muzi guca imanza gusa wowe Uzi icyo Imana igenderaho itanga ijuru? Uzi Aho bihaniye.. people should learn how to mind their business in this world... what a hell.🤔
Ngo gusezera ubukumi !!!!!! Burya se n umugore basezera ubukumi ?
Ababana batarashyingiranwa, iyo umugore abyaye mumategeko aba akiri umukobwa ariko wabyaye, iyo bamaze gushyingiranwa bitwa umugore n’umugabo, niyompamvu rero agomba gusezera kubukumi akagira agaciro imbere y’Imana n’amategeko.