Musanze: Batangiye St Valentin bakora igitaramo abari bambaye neza bahabwa ibihembo

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakunda wa Saint Valentin, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 13/02/2015, mu mujyi wa Musanze habaye igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye, aho abakundana bagiyeyo bambaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo.

Icyi gitaramo cyiswe, Unforgettable Friday Party II, kigategurwa n’ikigo TOP5SAI, cyari kiganjemo amabara atukura ajyenye n’uwo munsi, ukurikije abakitabiriye ndetse n’imitako yari iri mu nzu mberabyombi cyabereyemo.

Izi Couple zombi zahembwe kujya kufatira ifunguro muri amwe mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Musanze.
Izi Couple zombi zahembwe kujya kufatira ifunguro muri amwe mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Musanze.

Abitabiriye icyo gitaramo cyatangiye mu ma saa tatu kikarangira mu masaa saba za mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 14/02/2014, basusurukijwe n’abamurika imideri itandukanye bo mu mujyi wa Musanze aribo The Bright Top Models na Land Africa Fashion Agency.

Basusurukijwe kandi n’abaririmbyi batandukanye bo mu mujyi wa Musanze n’undi muririmbyi witwa El Pedro uturuka mujyi wa Bujumbura, mu Burundi.

Abari bitabiriye icyo gitaramo wabona bishimiye umuziki wa Live bacurangirwaga.
Abari bitabiriye icyo gitaramo wabona bishimiye umuziki wa Live bacurangirwaga.

Abaririmbye muri icyo gitaramo bose baririmbyi umuziki w’imbona nkubone cyangwa “Live”, aho buri wese yacurangirwaga n’abacuranzi bavuza ingomba, Gitari, Piano, aho kuririmba bagendera ku ngoma ziri kuri CD bimenyerewe ku izina rya “Play Back.”

Abaririmbye batandukanye baririmbye indirimbo z’urukundo ariko basubiramo iz’abandi baririmbyi bakomeye ku isi nka R.Kelly, Celine Dion, n’abandi batandukanye.

Abaririmbye muri icyo gitaramo bose bacuranze umuziki wa Live.
Abaririmbye muri icyo gitaramo bose bacuranze umuziki wa Live.

Igitaramo kijya kurangira abakundana bari baje muri icyo gitaramo bambaye neza kurusha abandi bagiye imbere maze bahabwa ibihembo; bagenewe na Patrick Uwineza, umuyobozi wa TOP5SAI.

Abakundana babiri (Couple) bari baje bambaye neza kurusha abandi, bahawe igihembo cyo kurara muri imwe mu mahoteli akomeye yo mu mujyi wa Musanze. Naho abandi bakurikiyeho bahabwa igihembo cyo gufatira ifunguro muri iyo Hoteli.

Abitabiriye icyo gitaramo bamezerewe batangira kubyinisha n'intebe.
Abitabiriye icyo gitaramo bamezerewe batangira kubyinisha n’intebe.

Kuva icyo gitaramo gitangira kugeza kirangiye wabonaga abakitabiriye banezerewe nubwo kigitangira umuriro wabuze inshuri eshatu zose hagashira nk’iminota itanu abantu bicaye mu kizima biganirira gusa.

Andi mafoto:

Abitabiriye icyo gitaramo basusurukijwe n'abamurika imideri.
Abitabiriye icyo gitaramo basusurukijwe n’abamurika imideri.
Bamwe mu bakundana bari bitabiriye icyo gitaramo bambaye neza.
Bamwe mu bakundana bari bitabiriye icyo gitaramo bambaye neza.
Iyi Couple nayo iri mu zagaragaye muri icyo gitaramo yaberewe.
Iyi Couple nayo iri mu zagaragaye muri icyo gitaramo yaberewe.
Icyo gitaramo kitabiriwe n'abantu batandukanye bigaragara ko banezerewe.
Icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye bigaragara ko banezerewe.
Igitaramo cyashyushye abakitabiriye batangira kubyina.
Igitaramo cyashyushye abakitabiriye batangira kubyina.
Tidjara Kabendera niwe wari wabaye MC muri icyo gitaramo.
Tidjara Kabendera niwe wari wabaye MC muri icyo gitaramo.
Umuririmbyi El Pedro wo mu Burundi yasusurukije abantu asubiramo indirimbo z'abaririmbyi batandukanye nka R Kelly.
Umuririmbyi El Pedro wo mu Burundi yasusurukije abantu asubiramo indirimbo z’abaririmbyi batandukanye nka R Kelly.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka