Musanze: Baraharanira kuzamura ibijyanye no kumurika Imideri

Bamwe mu bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu mujyi wa Musanze bavuga ko bari guharanira kuzamura ibijyanye no “Kumurika Imideri” muri uwo mujyi mu rwego kwereka abantu ko bishoboka mu Rwanda kandi ko ababikora batezwa imbere nabyo.

Kumurika imideri cyangwa “Fashion Show” ntibimenyerewe cyane mu mujyi wa Musanze ndetse no mu Rwanda muri rusange, abantu batandukanye babireba kuri televiziyo bibera mu bindi bihugu.

Ariko aho bitangiriye muri uwo mujyi ubona bigenda byitabirwa n’abantu biganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa nabo bumva ko bashobora kumurika imideri.

Nta myaka ibiri irashira kumurika imideri bitangiye mu mujyi wa Musanze ariko ubu hari amatsinda abiri amurika imideri; The Bright Top Models yatangiye mu mwaka wa 2013 na Land Africa Fashion Agency yatangiye mu mwaka wa 2014.

Abamurika imideri mu mujyi wa Musanze bamurika iyo mu Rwanda, muri Afurika ndetse n'iy'ahandi ku isi.
Abamurika imideri mu mujyi wa Musanze bamurika iyo mu Rwanda, muri Afurika ndetse n’iy’ahandi ku isi.

Ayo matsinda agizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa b’abanyeshuri, abenshi muri bo biga mu mashuri yisumbuye, iyo yakoze ibitaramo usanga byitabiriwe n’abantu batandukanye babarirwa mu magana.

Abakora bene ibyo bitaramo bahamya ko kuba kumurika imideri biri kugenda byitabirwa mu mujyi wa Musanze ari icyerekana ko bishoka kandi ko byakorwa bigateza imbere ababikora.

Uwineza Patrick, umuyobozi wa TOP5SAI, akaba n’umuterankunga w’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro mu mujyi wa Musanze, avuga ko ikigambiriwe ubu ari ugukomeza guteza imbere Kwerekana Imideri abantu bakabimenya kurushaho.

Agira ati “Ikigomba gukorwa numva mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Kumurika Imideri ni ugukomeza uyu muco wo kwereka abantu, Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ko Kumurika Imideri hano bishoboka. Kandi akenshi bikanashoboka tubihuza n’umuco wacu. Umuco wacu nawo tumenye kuwucuruza. Kuko ingagi dufite amahirwe ko ari umwihariko ariko n’umuco wacu ni umwihariko. Ubukerarugendo bujyane n’umuco, umuco nawo ujyane na Business”.

Abo muri Bright Top Models bamurika imwe mu mideli.
Abo muri Bright Top Models bamurika imwe mu mideli.

Akomeza avuga ko ibyo ari byo bizatuma Kumurika Imideri abantu babisobanukirwa kandi bakanarushaho kubyitabira, bajya kureba ibitaramo byabyo.

Ababyeyi bamwe ntibarabyumva

Uwase Warda, uzwi ku izina rya Sister Wadou, utoza bamwe mu bamurika imideri bo muri uwo mujyi ibijyanye no gutambuka ndetse no kwiyerekana imbere y’abantu, avuga ko hari bamwe cyane cyane ababyeyi batari bumva ibijyanye no kumurika Imideri, babifata nko kwiyandarika.

Agira ati “Ntabwo ababyeyi baratangira kubyumva cyane kuko baba bumva ko ari ukwiyandarika kw’abana ariko ababyeyi nabo sinabarenganya abana babijyamo ntibabashe kwiga. Umwanya munini akawuha ibyo bitekerezo byo kureba abateleviziyo kugira ngo abone ibyo azigana kandi kumurika imideri ari ikikurimo”.

Ababyeyi batandukanye ndetse n’abafite aho bahuriye no kumurika imideri bahanura abana bamurika imideri cyangwa ababa bashaka kubijyamo kubanza kwiga mbere ya byose ubundi kumurika imideri bikaza nyuma, ngo kuko si ibya buri wese.

Aha abo muri Land africa Fashion Agency bamurikaga imyambaro gakondo yo mu Rwanda.
Aha abo muri Land africa Fashion Agency bamurikaga imyambaro gakondo yo mu Rwanda.

Sister Wadou yungamo ati “Kumurika imideri ushobora kuyikora nk’akazi, dufite ba Kim Kardashian, naho wahagera ariko wiga. Kuri ubungubu umuntu arakubaza ati ‘wize amashuri angana iki, uvuga izihe ndimi!’…kwiga nicyo cya mbere noneho ntabwo ari buri muntu ujya mu kumurika imideri!”

Nta muhanzi utari umuhanga ubaho…

Uwineza Patrick yungamo avuga ko “Nta muhanzi utari umuhanga ubaho. Iyo utari umuhanga ntuba uri umuhanzi”. Yongeraho ko abamurika imideri nabo bagomba kwiga kandi bakaba n’intangarugero mu mico no mu myifatire.

Akomeza avuga kandi ko kumurika imideri bisaba umuntu kuba azi kuvuga indimi zitandukanye kandi asobanukiwe n’ibintu bitandukanye, ku buryo agiye guhagararira u Rwanda mu mahanga yahacana umucyo.

Agira ati “Ubuhanga ntibuva mu kumenya gutambuka, ntibuva mu kuberwa ahubwo binajyana no mu ishuri, bagomba kuba batsinda. Bagomba kuba ari intangarugero mu myifatire. Icyo gihe izo ndangagaciro iyo uzihuje nizo ziza zikubyarira imbere heza kandi ugasanga umuntu, ibikorwa bye bifite iterambere rirambye”.

Abantu batandukanye bo mu mujyi wa Musanze bagenda bitabira kureba aho berekana imideri.
Abantu batandukanye bo mu mujyi wa Musanze bagenda bitabira kureba aho berekana imideri.

Amatsinda yo mu mujyi wa Musanze, The Bright Top Models na Land Africa Fashion Agency, amurika imideri itandukanye irimo imyambaro yo mu Rwanda ya gakondo ndetse n’iyo mu mahanga, berekana uburyo bwo kuyambara ndetse n’igihe ikwiye kwambarirwa.

Imideri itandukanye berekana ikorwa cyangwa idodwa n’abanyarwanda batuye i Musanze barimo umusore witwa Niyomfura Tony.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka