Muri Primus Guma Guma abafana babaye imari ishyushye
Bamwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 batangiye gushaka abafana babaha amafaranga kugira ngo bajye kubashyigikira.

Ibyo byagaragaye i Huye ubwo ibitaramo by’iryo rushanwa byatangiraga, ku wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017.
Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) umuhanzi abona amanota menshi iyo yaririmbye ariko akanahagurutsa abafana bakabyina.
Mu mitangire y’ayo manota, 90% atangirwa ahabereye igitaramo harebwa uko umuhanzi yitwaye ku rubyiniro n’uburyo yashimishije abafana n’aho andi 10% agisagye atangwa n’abatoye bakoresheje ubutumwa bugufi (sms).
Niyo mpamvu abahanzi bari muri iryo rushanwa bakora ibishoboka byose bakegera abafana babo babasaba kubafana byimazeyo igihe bari ku rubyiniro baririmba.
Ubwo bari i Huye bamwe mu bahanzi biyemeje gushora amafaranga bajya gushaka abafana ahantu hatandukanye.
Bitabaje amakoperative y’abanyonzi n’abamotari
Abo bahanzi bagiye mu makoperative y’abanyonzi n’abamotari, abarizwamo abanyamuryango benshi, babaha amafaranga maze nabo barabyubahiriza bajya kubafana kuko bari bishyuwe.
Hari Koperative y’abanyonzi yitwa “Intumwa za Huye” ihamya ko yari imaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri ibwiwe ko ifite akazi gakomeye ko gushyigikira umuhanzi Mico The Best.

Bivugwa ko iyi Koperative yari yabanje kwegerwa n’umuhanzi Christopher ariko biza kunanirana kubera igiciro.
Iyo Koperative y’abanyonzi barenga 400 ihamya ko iyo bakora ikiraka cya Christopher buri munyonzi yari guhembwa 700RWf. Ariko abanyonzi barabyanze bavuga ko ari make.
Nibwo Mico The Best yazaga maze buri munyonzi amwemerera amafaramga ari hagati ya 900RWf na 1000RWf.
Hari n’ishyirahamwe ry’abamotari bari gahati ya 200 na 250 nabo bahamagawe n’umwe mu bajyanama ba Mico The Best. Ariko ngo bamuciye amafaranga menshi ntiyongera kubavugisha, arabihorera.
Umunyamakuru wa Kigali Today yageze i Huye mu mujyi asanga abo bamotari bategereje ko yongera kubahamagara.
Umwe muri abo bamotari yagize ati “Twe twari twavuganye ko tugomba kumushakira abamotari nka 200 cyangwa nk’ijana wenda. Twari twamuciye ibihumbi 200RWf.”
Hari n’abitabaje abanyeshuri
Bivugwa ko Christopher amafaranga yari guha abo banyonzi yayahaye bamwe mu banyeshuri bo muri kimwe mu bigo byo mu Mujyi wa Huye, bagaragaye bamufana.

Bull Dogg bivugwa ko nawe yashoye amafaranga mu kugura abafana.
Umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kubona bamwe mu bafana b’uyu muhanzi baturutse i Kigali, i Nyamagabe n’i Huye bahuriye hamwe bafata ifunguro rya mu gitondo, ahitwa ku “Gataje” mu Mujyi wa Huye.
Bamwe mu bafana bavuganye na we banze kwerura ko bishyuwe na Bull Dogg ariko bemeza ko habayeho uburyo bwo kubategera no kubagurira amafunguro.
Aba bafana babwiye umunyamakuru ko kandi bakoze inama bakigabanyamo ibice bitatu bakurikije uko ahazabera igitaramo hateye.

Dream Boys yo yagiye mu kigo cy’amashuri bizemo, cya Groupe Scolaire Indatwa n’Inkesha, gushakayo abafana.
Ku wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, mu ma saa moya z’umugoroba igihe abandi bahanzi bari barangije gukora igerageza ry’ibyuma (sound check), Dream Boys yahise ijya muri icyo kigo basaba uburenganzira bwo kubonana n’abanyeshuri.
Baje kubonana na bo ndetse umuyobozi w’ikigo asaba ababyeshuri ko bagomba gushyigikira Dream Boys nka bakuru babo.
Umwe mu banyeshuri yemereye umunyamakuru wa Kigali Today ko bavuganye na Dream Boys ku bijyanye n’uko bazafana.
Agira ati “Twavuganye nyine ikintu kijyanye na ‘morale’ bari kuririmba ku rubyiniro. Dream Boys mbega nyine baje baratuganiriza, turaganira, badusaba nyine morale ko twabafana. Twabibemereye. Turi abanyeshuri 1000 nidufanira hamwe ntawe uri burushe abafana Dream Boys.”

Abo banyeshuri bahise biremamo amatsinda maze abo mu wa gatatu barema itsinda ryitwa "S Indatwa Kings" ari ryo ryari rishinzwe gutera ‘morale’ abandi banyeshuri.
Abafannye Queen Cha bo ngo ntibahembwe
Umuhanzi Queen Cha nawe ari mu baguze abafana b’i Huye. Ubwo igitaramo cyari kirangiye hari abafana babarirwa muri 20 babwiye umunyamakuru ko batishyuwe amafaranga bari bemerewe, abarirwa hagati ya 1000RWf na 1500RWf buri umwe.
Bakomeza bavuga ko hari abandi bafana benshi batazi umubare, bari bahawe ikiraka na Queen Cha, babonye ko bambuwe bagahitamo kwitahira.
Umuhanzi Davis nawe yahaye amafaranga bamwe mu rubyiruko rw’i Huye kugira ngo baze kumufana.
Ubusanzwe uyu muhanzi akiri umwana yabaye ahitwa i Tumba mu Mujyi wa Huye. Ni naho yagiye maze akusanya rumwe mu rubyiruko ruhatuye aruha amafaranga, arwingingira kumufana.

Mu masezerano aba bafana bose bagirana n’abahanzi, baba bemeranijwe ko bicamo ibyiciro ku buryo haboneka abajya muri buri gice cy’ahabera igitaramo.
Ibi bintu byo kwishyura abafana byagaragaye no muri PGGSS 2016 no mu myaka yabanje ku buryo abantu batabivugaho rumwe, bahamya ko bidakwiye ko umuhanzi agura abafana ngo akunde abone abamushyigikira.
Icyo gihe, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP, ifatanya na Bralirwa mu gutegura PGGSS, yatangaje ko kuba umuhanzi yakoresha imbaraga ze ngo abashe kugira abafana nta kibazo babibonamo.


Ohereza igitekerezo
|
NJYE NDUMVA GUTANGA AKANTU USHAKA ABAFANA NTARIBI, AHUBWO IKIBAZO, NI KWAMBURA ,ABAFANA.
mumisirimbere ahubwo. abahazi. bazagabashoramozamiriyomo kugirangobabafane nidanje!!!!!!