Muri KIE bazatora Miss na Mister ejo

Harabura umunsi umwe ngo abahatanira umwanya wa Nyampinga (Miss) n’Ingenzi (Mister) mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Kigali (KIE) ngo batorwe. Ibi birori biteganijwe kubera mu nzu mberabyombi y’iryo shuri tariki 22/12/2011.

Abahatanira iyo myanda yombi ni abakobwa 8 bahatanira kuba Miss 2011-2012 n’abahungu 8 bahatanira kuba Mister KIE 2011-2012. Nk’uko bisanzwe bigenda n’ahandi, muri aba hazatorwamo Ibisonga bya mbere (Miss na Mister), ibisonga bya Kabiri, Mister na Miss Photogenic (ugaragara neza cyane ku mafoto kurusha abandi) hamwe na Miss na Mister Popularity (abantu benshi bahisemo mu kubaha amahirwe yo gutorwa).

Muri ibi birori hazagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda nka Urban Boys, Dream Boys, Kamichi, King James, Uncle Austin, Paccy, Allioni, Naason, Amity, Engeneer Umusaza, Audi, Prince Kid, Jay Polly na Kitoko.

kwinjira muri ibi birori ni amafaranga 1000 ahasanzwe na 5000 muri VIP.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka