Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco ryo gushyigikira umukobwa w’Umwirabura
Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye na Imanzi Agency Ltd, bateguye Iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Miss Black Festival’, rigamije guha agaciro no kongerera ubushobozi umukobwa w’umwirabura aho aherereye ku Isi.
Ibikorwa by’iri serukiramuco mpuzamahanga rizabera mu Rwanda, byatangajwe ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024. Ni iserukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “Movement Black Dignity”, rikazahuriza mu Rwanda abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi bazaba babashije kurenga ijonjora.
Ubuyobozi bwa Imanzi Agency Ltd buri kuritegura, busobanura ko igitekerezo cyo gutegura iserukiramuco rya Miss Black, cyaturutse ku kuba usanga abirabura muri rusange hari ibice by’Isi usanga bafatwa nk’abantu badashoboye, byagera ku bakobwa bikaba akarusho.
Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency, Chear Sebudwege yagize ati “Iri serukimuco twaritekerejeho kubera ibintu bibiri byari bihari ku rwego mpuzamahanga, aho bashiki cyangwa ababyeyi bacu usanga baterwa ipfunwe no kumva ko badashoboye kubera ko ari abirabura, ikindi usanga n’iyo hari ubashije kugaragaza ishema aterwa no kuba ari umwirabura, hari aho agera akaba atabona amahirwe.”
Sebudwenge akomeza avuga ko iri serukimuco rigamije kongerera agaciro no kuzamurira ishema umukobwa w’umwirabura, akabona urubuga rumufasha kugaragaza ko na we ashoboye aho yaba aherereye hose ku Isi akaba yabona amahirwe.
Yakomeje agira ati “Uru rubuga dushaka guha abakobwa b’abiraburakazi, ntabwo rugarukira ku bari mu Rwanda kuko ariho igikorwa kizabera, ahubwo rurareba umukobwa w’umwirabura uwo ari we wese aho aherereye ku rwego mpuzamahanga.”
Sebudwenge yavuze ko iri serukimuco rizabera mu Rwanda, riteganyijwemo ibintu bigera kuri bitatu, birimo kuba abakobwa bazaba batoranyirijwe kugera mu byiciro bibiri bisoza bazagaragaza impano zabo, Umuco w’ibihugu bakomokamo, ndetse no kugaragaza imishinga bafite yahindura sosiyete batuyemo.
Yagize ati “Hazabamo irushanwa rishingiye ku kuba umukobwa azagaragaza icyo arusha undi mu bijyanye n’impano cyangwa akerekana Umuco w’igihugu aturutsemo, bakazagaragaza n’imishinga yabasha gutanga impinduka muri sosiyete aturukamo.”
Biteganyijwe ko muri iri serukimuco, abakobwa 10 bazagera kuri finale, bijyanye n’uburyo bazagenda batoranywa, bazahatana hagati yabo n’ubundi bishingiye ku kugaragaza impano, imishinga itanga impinduka ndetse no kugaragaza uburyo Umuco w’igihugu bakomokamo ari mwiza kurusha uw’abandi.
Umukobwa uzegukana Miss Black Festival, akazatoranywa n’abazaba bagize akanama nkemurampaka hashingiwe kuri ibyo bintu bitatu bizaba bigenderwaho.
Uretse ibyo bikorwa kandi, iserukiramuco nk’igikorwa cyagutse, hazaberamo n’imurikabikorwa ry’ibintu bitandukanye biranga imico y’abakobwa bazaba baryitabiriye, ibitaramo bizaririmbamo abahanzi batandukanye n’ibindi.
Iri serukimuco rigomba gutangirana n’ibikorwa byo kwiyandikisha binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse ku bakobwa babishaka kandi baherereye mu mpande zose z’Isi bemerewe kuryitabira. Bimwe mu bizagenderwaho harimo kuba umukobwa atarashaka akaba kandi afite imyaka hagati ya 18 na 35, ndetse no kuba agaragaza ko yize nibura amashuri atandatu yisumbuye.
Ubuyobozi bwa Imanzi Agency Ltd, buvuga ko iri serukimuco ryitezweho impinduka zikomeye ku bakobwa n’abagore b’abirabura kugira ngo biyumvemo nabo ubushobozi ndetse bubafasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Iri serukimuco turifuza ko ribera imbaraga no kuzamura urwego rw’umukobwa by’umwihariko w’umwirabura, yumve ko aho ari hose ku Isi uruhu afite atari igisebo ahubwo ari ishema ndetse ko yifitemo ubushobozi bwo kugira impinduka no kumva ko ashoboye kuba yarushanwa n’abandi.”
Moses Byiringiro, umuyobozi wa Imanzi Agency, yagaragaje ko kuba u Rwanda rugiye kwakira iki gikorwa ari amahirwe akomeye, ndetse bukanashimira Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, kuba yaremeye ko iri serukimuco mpuzamahanga ribera mu Rwanda.
Yagize ati “Iki ni igikorwa kidasanzwe kuko umukobwa uzahiga abandi, azaba ahagarariye abiraburakazi bose ku Isi mu kugaragaza ko na bo bashoboye kandi bakwiye guhabwa ako gaciro, rero kuba n’iki gikorwa cya mbere cyagutse kibereye mu Rwanda ni amahirwe akomeye.”
Kwiyandikisha ku bakobwa bazitabira iri serukimuco, biratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2023, ku rubuga rwa www.missblackworld.com naho ibikorwa byo gutoranya abakobwa 20 bazahatana mu byiciro bibiri bisoza iri serukimuco, bikazatangira tariki 23 Werurwe, na ho ku ya 20 Mata hakazatoranywa abakobwa 10 bazajya mu mwiherero uzabera mu Rwanda.
Tariki ya 3 Gicurasi 2024, nibwo umukobwa wahize abandi azagaragarizwa Isi. Umukobwa wahize abandi, akazahabwa igihembo kingana n’ibihumbi 15 by’Amadolari y’Amerika, naho ibisonga bye bibiri bikazahabwa agera ku bihumbi bitanu by’Amadolari y’Amerika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|