#MissRwanda2022: Christan yatunguranye avuga ko yifuza kubona ibisonga bye

Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, Iradukunda Christan, yatunguranye atangaza ko ataje guhatanira kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, ko ahubwo atewe amatsiko no kuzabona ibisonga bye, ubwo iri rushanwa rizaba risojwe.

Christan ngo ni Miss Rwanda 2022 abandi nibashakire mu myanya ikurikira
Christan ngo ni Miss Rwanda 2022 abandi nibashakire mu myanya ikurikira

Ibi yabitangarije ikinyamakuru gikorera kuri murandasi, Yago TV show, ubwo bamubazaga niba yumva afite icyizere cyo kuzatwara ikamba, agasubiza ko nta gushidikanya azaba Miss Rwanda, ahubwo yifuza kumenya abazamukurikira.

Yagize ati “Naje gushaka ibisonga byanjye gusa, kuko jyewe ndi Miss Rwanda 2022”.

Uyu mukobwa w’ikimero w’imyaka 20 wavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, akiga amashuri ye mu gihugu cya Uganda, avuga ko yakoze ibishoboka byose ndetse n’umushinga we wo guteza imbere ibidukikije akaba ashyigikiwe n’ababyeyi we, inshuti n’abandi, yumva nta wundi wamuhiga muri iryo rushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Muri iryo rushanwa yambara nomero 13, abakunzi baryo bakaba bakomeje gutora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, kuri ubu uyu mukobwa ari ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutora n’amajwi 11,954.

Ngo yumva intsinzi ari iye
Ngo yumva intsinzi ari iye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumukobwa nimwiza pe ntakuntu atakwigirira ikizere mwemereye amajwi 20👍

Tessy yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka