#MissRwanda2017: Babiri mu bahagarariye Amajyaruguru nibo bonyine bahavuka

Abakobwa babiri muri batandatu bemerewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017 nibo bo bonyine bavuka muri iyo Ntara.

Abo nibo batandatu bazahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017
Abo nibo batandatu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017

Abandi baturuka ahandi harimo n’umujyi wa Kigali.

Bamenyekanye mu gikorwa cyo kubatoranya cyabereye mu mujyi wa Musanze ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017.

Mu bakobwa umanani banyuze imbere y’akanama Nkemurampaka, hatambutse batandatu barimo Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umutoni Josine, Uwimbabazi Adeline, Mukunde Laurette na Umwali Aurore.

Gusa ariko Mukunde Laurette na Umwali Aurore nibo bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bayivukamo.

Umwali Aurore azahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017 anayivukamo
Umwali Aurore azahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017 anayivukamo

Mukunde Laurette, w’imyaka 18 y’amavuko ufite ibiro 70 n’uburebure bwa metero 1,75 avuga ko yifitemo icyizere cyo kuzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2017.

Miss Sharifa Umuhoza waserukiye iyi Ntara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016, ayivukamo, avuga ko kuba abakobwa bo mu Ntara y’Amajyaruguru badakunze kwitabira Miss Rwanda babiterwa no kwitinya.

Agira ati “Ubwitabire buke buterwa no kwitinya ariko ntabwo mbibona kubo mu Ntara y’Amajyaruguru gusa ahubwo buri mu ntara zose.”

Akomeza avuga ko nawe mbere yo kwitabira amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda yari afite imyumvire y’uko abakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza ari abo mu mujyi wa Kigali gusa.

Mukunde Laurette nawe avuka mu Ntara y'Amajyaruguru
Mukunde Laurette nawe avuka mu Ntara y’Amajyaruguru

Miss Sharifa, wegukanye ikamba ry’igisonga cyane kane muri Miss Rwanda 2016, avuga ko ariko abakobwa mu Ntara y’Amajyaruguru batangiye gutinyuka.

Agira ati “Kuba narahagarariye Intara y’Amajyaruguru nyivukamo kandi nkagera kure hashoboka nibyo bitangiye kwereka abakobwa bo muri iyo ntara ko nabo bavamo ba Nyampinga.”

Miss Sherifa Umuhoza yari yaje gushyigikira ba Nyampinga bazahagararira Intara y'Amajyaruguru avukamo
Miss Sherifa Umuhoza yari yaje gushyigikira ba Nyampinga bazahagararira Intara y’Amajyaruguru avukamo

Igikorwa cyo gutoranya abazajya muri Nyampinga w’u Rwanda muri 2017, gifite umwihariko kuko mu bagize akanama nkemurampaka haba harimo n’uyivukamo uvuga rikumvikana bitandukanye n’indi myaka yashize.

Uko bari umunani bari bategereje kumenya abari butambuke bagahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017
Uko bari umunani bari bategereje kumenya abari butambuke bagahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017
Mike Karangwa, Turatsinze Glycerie na Rwabigwi Gilbert bari bagize akanama nkemurampaka. Uyu mugore wicaye hagati avuka mu majyaruguru mu murenge wa Busogo muri Musanze
Mike Karangwa, Turatsinze Glycerie na Rwabigwi Gilbert bari bagize akanama nkemurampaka. Uyu mugore wicaye hagati avuka mu majyaruguru mu murenge wa Busogo muri Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

miss Rwanda,, bagebareba abobana batagamwishuri."

ishimwe yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

uyumunsi nimbwo turibure miss Rwanda wabibiri 2017

ishimwe yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka