Miss Elsa azitabira Miss World 2017 iteganijwe kuzabera mu Bushinwa
Irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) biteganijwe ko rizitabirwa na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, rizabera mu Bushinwa.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa Miss World, biteganijwe ko iryo rushanwa ry’ubwiza rizatangira mu mpera z’umwaka wa 2017. Abazaryitabira bazagera mu Bushinwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017.
Imijyi yo mu Bushinwa iryo rushanwa rizaberamo ni Shenzhen, Sanya and Haikou. Itariki yo gutangaza uwatsinze ngo izatangazwa mu minsi iri imbere.
Miss World yo muri 2017 izazana ibishya bizagenderwaho mu guhitamo uzegukana ikamba. Muri byo harimo kureba ba Nyampinga bazakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ubwo bazaba bari muri iryo rushanwa.
Ubuyobozi butegura Miss World butangaza ko izindi mpinduka muri iryo rushanwa zizatangazwa mu gihe kiri imbere. Izo mpinduka ngo zizatuma iryo rushanwa rirushaho kujya ku rwego rwo hejuru.

Miss World, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi. Yitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi. Muri 2017 rizaba ribaye ku nshuro ya 67.
Iryo muri 2016 ryabereye muri Amerika (USA). Ryitabiriwe n’abakobwa 117 babaye ba Nyampinga mu bihugu baturukamo. Muri uwo mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira iryo rushanwa, ruhagarariwe na Miss Mutesi Jolly.

Kuva icyo gihe abategura Miss Rwanda batangaje ko uzajya yegukana ikamba rya Miss Rwanda azajya yitabira Miss World.
Uwegukanye ikamba rya Miss World 2016 yabaye Stephanie Del Valle Díaz wo muri Puerto Rico.

Ohereza igitekerezo
|