Miss Uwicyeza Pamella yishimiye impano yohererejwe n’Umuhanzi The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yoherereje impano ya telefoni igezweho umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella, iyi mpano ikaba ibarirwa muri miliyoni hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi telefoni igezweho ya iPhone 13pro yohererejwe uyu mukobwa ukundana na The Ben ni impano y’umunsi mukuru w’amavuko uyu mukobwa yitegura kwizihiza.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Uwicyeza Pamella yashimiye umukunzi we ku bw’impano idasanzwe, agira ati “Iyi mpano yaturutse ku nshuti yanjye (Fiancé), birandenga nkumva ntagukwiriye mukundwa”.

Miss Uwicyeza Pamella yakundanye igihe kirekire mu ibanga n’uyu muhanzi, abantu batangira kubihwihwisa ariko aba bombi bakabihakana.

Ubwo The Ben yazaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nibwo amafoto yagiye agaragara bari kumwe ndetse banabwirana amagambo y’urukundo.

The Ben aherutse kwambika impeta Pamella
The Ben aherutse kwambika impeta Pamella

Baje kubishyira ku karubanda ubwo bagaragaraga basohokanye hanze y’u Rwanda bibereye ku kirwa rwagati mu Nyanja ndetse bakura abantu mu rujijo bemera ko bakundana ndetse bitegura kuzarushingana.

Muri iyi minsi bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, gusa ntibaratangaza igihe bazakorera ubukwe bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aho ntazatahira iyo Telephone gusa???Nubwo byitwa ngo ni Fiance we,bamaranye igihe babana nk’umugore n’umugabo.Muribuka ejobundi bajya "kurira ubuzima" I Dubai.Nubwo kuba mu munyenga w’urukundo bishimisha cyane ababikora,bibabaza imana cyane itubuza kuryamana n’umuntu utari umugore wacu legally.Ndetse bikazabuza ababikora kuba mu bwami bw’imana no kuzuka ku munsi wa nyuma.

bitariho yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Ubundi se ubwirwa niki ko baryamanye? ko bagiye kurya ubuzima Dubai kdi dubai habayo Hotel zigira ibyumba byinshi. ndumva atari ngombwa guca imanza.

Mugabe Gerard yanditse ku itariki ya: 4-02-2022  →  Musubize

téléphone !!aliko muba mwabuze,amakuru mutangaza!!utaraha incuti téléphone ninde nubwo yaba ali iya 5000,ninde kandi ko nayo ihamagara abandi babaha za V8 ntibavugwe ngo téléphone !!ubundi se uha umuntu téléphone bikajya mwitangaza makuru hali benshi batazi izo bamaze gutanga inyinshi mubonana inkumi nizo tubaha ndabagaye gusa

lg yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka