Miss Teta Sandra yabyariye Weasel umwana wa 21

Miss Teta Sandra wamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo, yabyaranye umukobwa n’umuhanzi Weasel wo muri Uganda, bamuha izina rya Star Maria Mayanja, yuzuza umubare w’abana 21 kuri Weseal akaba n’imfura ya Teta.

Miss Teta Sandra umaze igihe akundana na Weasel Manizzo, yari amaze igihe agaragaza ko yishimiye kuba atwite inda y’uyu mukunzi we, akaba yari aherutse no gutangariza Kigali Today ko we na Weasel bategerezanyije amatsiko menshi umwana wabo.

Umuhanzi Dr Jose Chameleone umuvandimwe wa Weasel Manizzo, ni we wahishuye ifoto y’umwana, ubwo yabasuraga aho babyariye mu bitaro bya Kisubi, amwifuriza kuzagira imigisha kuri iyi si, anifuriza ababyeyi umugisha.

Weasel Manizzo na we yahise ashyira ifoto y’uruhinja rwe kuri Instagram avuga ati “Nguyu Star Maria Mayanja”

Ubu butumwa bwa Weasel bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abafana byamushimiraga kuri uru rwunguko, ariko harimo n’ubutumwa bwamubazaga impamvu abyara abana benshi ku bagore batandukanye.

Nk’uwitwa Ninda Victoria, yagize ati “Buri kwezi urabyara, ubu no mu kwezi gutaha uritegura kwakira undi mwana. Komeza ubyare abana benshi kuko hari abantu turimo tubura kubera Coronavirus.

Muri Uganda, Weasel Manizzo ari mu byamamare bizwiho kugira abana benshi, abamuzi bakavuga ko mbere yo gucudika na Teta yari afite abana 20 bityo Star Maria Mayanja yabyaranye na Teta akaba yujuje umubare wa 21.

Mu gihe cyose uyu musore yabazwaga ku bijyanye n’urubyaro rwe, yirindaga kuvuga umubare gusa akavuga ko abana be ari benshi nta kindi arengejeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ifaranga.rirayobya.kabisa

kec yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

NIBONKWE.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka