Miss Tanzania Sylivia Sebastian yaje kwitabira iyimikwa rya Miss Rwanda 2020
Tariki ya 22 Gashyantare 2020, ni bwo Abanyarwanda bazamenya umukobwa uhiga abandi bose mu bwenge, umuco n’uburanga, agahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Iki gikorwa kizitabirwa na Nyampinga wa Tanzaniya 2020 Sylivia Sebastian, wamaze kugera mu Rwanda.
Akigera ku kibugampuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Miss Sylivia yakiriwe na Miss Meghan Nimwiza, kuri ubu ari we ugifite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Abakobwa bahatanira iri kamba ni 19, nyuma y’aho uwitwa Ingabire Jolie Ange aviriye mu irushanwa kubera uburwayi.
Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2020, rizabera mu nyubako ya Intare Arena, guhera isaa kumi n’imwe za nimugoroba, aho abazaryitabira bazaba basusurutswa n’itorero Inganzo Ngali.
Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2020
- Inyungu za Nishimwe Naomie yazivanye mu maboko y’abategura Miss Rwanda
- Amafoto utabonye ya Miss Rwanda 2020
- REB yasobanuye iby’amanota ya Miss Rwanda 2020 yakwirakwijwe
- Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
- Ingabire uhatanira Miss Rwanda arashaka gushyiraho ihahiro ry’abarimu
- Ingabire Jolie Ange yikuye mu irushanwa rya Miss Rwanda
- Arakangurira abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi
- Miss Kamikazi Nadege arashaka gutanga umusanzu ku bana bavukana ubusembwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|