Miss Tanzania Sylivia Sebastian yaje kwitabira iyimikwa rya Miss Rwanda 2020

Tariki ya 22 Gashyantare 2020, ni bwo Abanyarwanda bazamenya umukobwa uhiga abandi bose mu bwenge, umuco n’uburanga, agahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Iki gikorwa kizitabirwa na Nyampinga wa Tanzaniya 2020 Sylivia Sebastian, wamaze kugera mu Rwanda.

Miss Sylivia Sebastian yageze i Kigali
Miss Sylivia Sebastian yageze i Kigali

Akigera ku kibugampuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Miss Sylivia yakiriwe na Miss Meghan Nimwiza, kuri ubu ari we ugifite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Tanzania 2020 Sylvia Sebastian (uwambaye ingofero) yakiriwe na Miss Nimwiza Meghan
Miss Tanzania 2020 Sylvia Sebastian (uwambaye ingofero) yakiriwe na Miss Nimwiza Meghan

Abakobwa bahatanira iri kamba ni 19, nyuma y’aho uwitwa Ingabire Jolie Ange aviriye mu irushanwa kubera uburwayi.

Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2020, rizabera mu nyubako ya Intare Arena, guhera isaa kumi n’imwe za nimugoroba, aho abazaryitabira bazaba basusurutswa n’itorero Inganzo Ngali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka