Miss Simbi Fanique abimburiye abandi gukora ibyo bahize

Miss Umuhoza Simbi Fanique yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha abafite ubumuga, atangiza shampiyona yabo y’umupira w’amaguru.

Miss Fanique yifatanyije n'abafite ubumuga mu gutangiza shampiyona yabo y'umupira w'amaguru
Miss Fanique yifatanyije n’abafite ubumuga mu gutangiza shampiyona yabo y’umupira w’amaguru

Miss Fanique, wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017 afatanije n’abafite ubumuga, yatangije shampiyona yitwa “Rwanda Amputee Football Championship”, tariki ya 25 Werurwe 2017.

Icyo gikorwa cyabereye ku Kimisagara, kitabiriwe n’amakipe y’abafite ubumuga yo mu Karere ka Gakenke, Musanze, Nyarugenge n’i Kigali.

Uyu nyampinga niwe ubimburiye abandi gushyira mu bikorwa imishinga yabo, nyuma y’ukwezi kumwe gusa hatowe Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.

Yatangarije Kigali Today ko anezerewe kuba yaratangiye gushyira mu bikorwa inshingano yiyemeje.

Agira ati “Kuba narabitangiye byaranshimishije cyane kuko natangiye kwesa imihigo hakiri kare kandi ni ibintu byerekana ko koko ibintu wavuze bitari ukuryoshya abantu ngo bagutore ahubwo ari ibintu wiyumvagamo kandi wari ufite ubushake bwo kuzakora.”

Miss Fanique avuga ko ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga azabikomeza
Miss Fanique avuga ko ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga azabikomeza

Miss Fanique akomeza avuga ko ibyo yiyemeje azakomeza kubishyira mu bikorwa azamura impano z’abafite ubumuga ahantu hatandukanye.

Ati “Nzakomereza kuri biriya by’impano kugira ngo twongeremo n’izindi atari ugukina ‘Football’ gusa! Ndetse n’iriya Football igire ahantu iva n’ahandi ijya.

Batangire bitabire n’imikino yo hanze y’igihugu kuko barayishoboye rwose! Ni uko batari baratangiye, ariko iriya yabaye intangiriro, yatangiye ari shampiyona mu gihugu cyose.”

Akomeza avuga ko azatangiza amarushanwa mu yindi mikino izagaragaramo abakobwa atari umupira w’amaguru gusa. Ibi ngo arateganya kuzabitangira nyuma y’iyo shampiyona y’umupira w’amaguru.

Miss Fanique avuga kandi ko ateganya gushakira ubufasha bamwe mu bafite ubumuga bakeneye insimburangingo.

Miss Fanique avuga ko kandi azashakira ubufasha bamwe mu bafite ubumuga bakeneye insimburangingo
Miss Fanique avuga ko kandi azashakira ubufasha bamwe mu bafite ubumuga bakeneye insimburangingo

Uyu nyampinga avuga ko ibi azabigeraho afatanije n’abaterankunga batandukanye azagenda ashaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imvugo niyo ngiro courage mu nshingano zawe Bring it on.

danillo yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Bravo!Fanique imvugo niyo ngiro kandi turagushyigikiye ,Imana igukomeze kandi ibyo wifuza kugeraho izagufashe unigereho,never give up

Kobe Bernard yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Nubundi erega ni wowe wari Miss. Nuko Kata byanyuzemo tutayimenye

Emmy yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

NI BYIZA CYANE TURAMUSHIGIKIYE

MUGABO ALEXIS yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Nange ndabyishiye pe!nukuri nabobacyeneye gufashwa kk n’ibiremwa.N’abandi barebereho.Thx.

Musafiri faizzo yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

ni byiza cyane fanique courage kbsa uri umuntu wumugabo ugaragaje ko imvugo ariyo ngiro imana ikomeze ibigufashemo umuhigo wahize uwusohoze neza

elias yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka