Miss Rwanda yiteguye guhura na Miss Rukaragata

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Elsa Iradukunda atangaza ko yiteguye guhura na Nyampinga w’Akagari ka Rukaragata ko muri Muhanga wifuje ko bahura.

Miss Rwanda 2017 ahamya ko yiteguye guhura na Miss Rukaragata
Miss Rwanda 2017 ahamya ko yiteguye guhura na Miss Rukaragata

Atangaje ibyo nyuma y’iminsi Miss Rukaragata, Izabayo Marie Grace atangarije Kigali Today ko yifuza guhura na Miss Rwanda bakungurana inama.

Miss Elsa yatangarije Kigali Today ko yumvise icyifuzo cya murumuna we, Miss Rukaragata. Ahamya ko akimwumva byamushimishije cyane kandi ngo yiteguye guhura nawe.

Agira ati “Mutoya wanjye mbonye umwanya nawe akawubona twahura kandi umwanya wo sinawubura.”

Akomeza avuga ko agiye guhana gahunda na Miss Rukaragata bityo bagene umunsi bazahuriraho.

Miss Rukaragata yifuza guhura na Miss Rwanda kugira ngo bungurane inama
Miss Rukaragata yifuza guhura na Miss Rwanda kugira ngo bungurane inama

Miss Elsa yashimye cyane abagize igitekerezo cyo gutegura amarushanwa ya Miss Rukaragata. Ahamya ko ari uguha agaciro umwana w’umukobwa.

Yashimye kandi Miss Rukaragata kubera intego afite zirimo gufasha abatishoboye.

Miss Rukaragata, Izabayo Marie Grace yatowe n’abaturage b’Akagari ka Rukaragata avukamo nka Miss wabo wa 2017. Afite imyaka 17 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri ESSA Birambo mu Karere ka Karongi.

Akora ibikorwa bitandukanye birimo gushishikariza urubyiruko rw’abakobwa kwirinda inda zitateguwe no gufasha abatishoboye. Abikora iyo ari mu biruhuko.

Avuga ko aramutse ahuye na Miss Rwanda bashobora kuganira uko babyaza umusaruro urubyiruko rwinshi rudakora, no guharanira kurwanya inda zitateguwe mu rubyiruko rw’abakobwa.

Miss Rukaragata akora ibikorwa bitandukanye aho afatanya n'urundi rubyiruko gufasha abatishoboye. Aha yashingiriraga ibishyimbo by'umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata akora ibikorwa bitandukanye aho afatanya n’urundi rubyiruko gufasha abatishoboye. Aha yashingiriraga ibishyimbo by’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

hahhhhhhhh biratangaje peuh miss wurwanda yicisha bugufi wallah gsa miss wa muhanga nae ntagivinge up

ishimwe diane benj yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

Miss Rukaragata ndamwemeye kandi Imana ikomeze imujye imbere. Nejejwe cyane no guca bugufi kwa Miss Elsa nawe
byo yemereye uriya mwana ni ibintu bitakorwa nabantu bose bari mu kigero nkicye.

Janvier yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

njyewe mbona miss rukaragata (mwahahahaahahahahaha) ,ariwe miss original kuko numunyarwandakazi wujuje ibisabwa, nubwo ntawumwitayeho ngo amusige amwambike nkabandi.....we yibera mumirima, no mubworozi uko mbibona....uyu mukobwa akwiye ikamba....miss Rwanda amwegere bakorane rwose kuko uyu mwana arashoboye , kd ntakwitinya yifitemo

Dede yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

No byiza ko Miss Rwanda yamanuka akegera abakobwa nkaba bafite ibitekerezo byiza mu tugari no mu midugudu Agakora ISHINGANO za Miss nyawe

K.Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Vraiment aka n’agashya kabisa, gusa n’izina rya kagali riranejeje ahubwo muzajye kutubariza aho rikomoka rwose. Miss Rukaragata songa mbere kabisa aba baturage barasobanutse n’Intore kabisa.

alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Uyu mukobwa wa Rukaragata njye mbona afite intego kandi bamuhaye amahirwe nk’ayo mbona baha babandi yayabyaza umusaruro kurushaho

Anonymous yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Miss Elsa turamushimye cyane kuba yemereye uwo mwana
niba buri mwaka bazajya batora miss rukarata muzatware nabategura bumve impanuro cg inama za miss Rwanda kugirango n’abazakurikiraho bazabyubakireho.
kbsa kigalitoday murakaze.

jado yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka