Miss Rwanda: Ntibyari byoroshye kubona 10 bazahagararira Uburasirazuba

Byari urugamba rutoroshye gutoranya abakobwa bahagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019, kubera umubare munini w’abakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Aba ni bo bakobwa icumi bazaseruikira u Burasirazuba
Aba ni bo bakobwa icumi bazaseruikira u Burasirazuba

Mu cyumba cy’ibanze gisuzumirwamo ko abakobwa bujije ibisabwa, abarenga 100 bari bicaye mu ntebe bategereje gusuzumwa. Kureba ko abakobwa bujuje ibiro, uburebure n’imyaka bisabwa, ubwabyo byatwaye amasaha 3, akanama nkemurampaka bigasaba amasaha ane ngo babashe gutoranyamo abakobwa 10.

N’ubwo byagoranaga bashakisha abujuje ibisabwa, 2/3 by’abiyandikishije ntabwo bari bujuje ibisabwa kuko abanyuze imbere y’abakemurampaka bari 32.

Abakobwa 32 nibo bemerewe guca imbere y'akanama nkemurampaka
Abakobwa 32 nibo bemerewe guca imbere y’akanama nkemurampaka

Muburyo bugoranye cyane, akanama nkemurampaka kahisemo
10 bakomeje muri Miss Rwanda 2019 bahagarariye intara y’Uburasirazuba aribo:

Uwihirwe Yasipi Casmir No.3
Mukunzi Teta Sonia No.7
Inyumba Charlotte No.8
Higiro Joally No.16
Umutesi Nadége No.11
Mugwaneza Emelyne No.12
Bayera Nisha Keza No. 19
Igihozo Darine No.20
Murebwayire Irene No.24
Mutoni Queen Peace No.27

Dore abakobwa bazaserukira intara y’Uburasirazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka