Miss Rwanda: Imbuga nkoranyambaga zamaze kumwambika ikamba. Yaba anganya amahirwe n’abandi?

Amafoto y’umukobwa witwa Nishimwe Naomie wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali akimara kujya hanze, yakwirakwijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abakurikira iri rushanwa bashyira ibitekerezo ku mafoto ye ko uyu azaba Miss Rwanda byanze bikunze, ndetse abandi ntibanatinya guhita bagaragaza ko bazamutora igihe gutora bizaba bitangiye.

Uyu mukobwa akimara kwinjira mu bakobwa 20 baserukiye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda, imbuga nkoranyambaga zahise zimwambika ikamba zititaye ku bindi bigenderwaho n’akanama nkemurampaka, zitanitaye ku rugendo rurerure rusigaye rurimo guhatana n’abandi bakobwa 54 bataranajya mu ijonjora rusange.

Nishimwe Naomie ni umwe mu banyarwandakazi bakurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari n’umwe mu bakobwa bamamaza ibikorwa bya MTN, umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda uzanatanga ibihembo ku mukobwa uzahabwa ikamba ry’uwakunzwe na benshi (Miss Popularity).

Urubuga rwe rwa Instagram rukurikiranwa n’abarenze ibihumbi 69 ari na rwo akunda gukoresha yamamaza ibikorwa nk’ibi by’ubucuruzi.

Ubwo yageraga ahateraniye abandi bakobwa bari baje kwiyamamaza, yabanje kumera nk’uwihisha itangazamakuru, ndetse anarangije amajonjora y’ibanze, yanze kuvugana n’itangazamakuru burundu, yinjira mu modoka aritahira.

N’ubwo ibi byabaye ikibazo mu itangazamakuru, byakomeye cyane ubwo isura ye yagaragaraga mu ndirimbo bise “Yello Nation” mu mabara ya MTN abyina anaririmba ibikorwa by’icyo kigo gicuruza ibyerekeranye n’itumanaho mu Rwanda.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, abantu bibajije uburyo umuntu urimo wamamaza ibikorwa by’ikigo na we ahise ajya mu irushanwa rizaterwa inkunga n’icyo kigo, ariko birushaho gutera urujijo ubwo Umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye n’ubucuruzi muri icyo kigo, bwana Alain Numa, yashyiraga ifoto ya Naomie kuri Instagram yambaye umwenda w’ikigo cye, amubwira ati “Komeza Komeza Naomie. Tuzahurire ku mwisho w’irushanwa”.

Abakurikira imbuga nkoranyambaga bakimara kubona iyi foto, bemeje ko nta kabuza uyu mukobwa ashobora kuba yarasezeranyijwe kugera mu cyiciro cya nyuma gishoboka cy’irushanwa ari na ho hazatorwamo uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda na Miss Popularity.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo umunyamakuru yabazaga kuri iki kibazo, abakobwa bose bari muri iri rushanwa bumvikanye bajujura basa n’abagaragaza ko kuba uwo bahanganye ari umukozi w’ikigo nterankunga mu irushanwa ari ikimenyetso cy’uko hashobora kubamo ubusumbane mu gihe cyo gutora abazambikwa amakamba.

Bamwe babona ko biramutse ari gutya bimeze, byaba bisa nk’aho ikigo cyizaniye uwo kizahemba muri iri rushanwa, cyane ko kuba akorana na cyo asanzwe anazi imikorere y’ubucuruzi bw’iki kigo.

Hari amakuru avugwa ko ubwo aba bakobwa bahuriraga ku kigo cya Afrifame gishinzwe gufata amafoto baje kwifotoza, Nishimwe Naomie yongoreye bagenzi be bari begeranye ati “Erega jyewe ikamba ryanjye rirahari. Namwe nimushake ayanyu”. Nubwo atasobanuye ubwoko bw’ikamba rye riri mu irushanwa, benshi baketse irya Miss Popularity.

Icyakora mu buryo butoroshye, Fanny Wibabara wari uhagarariye MTN muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati “Ikigo cyacu ni ikigo gitanga amahirwe angana kandi gikorera mu mucyo, ntabwo dushobora guha amahirwe umuntu umwe. Impamvu twakwirakwije amashusho arimo uyu mukobwa, ni uko turi muri gahunda yo kwamamaza igikorwa cya #ConnectRwanda kandi ntabwo twamamaje umukobwa twamamaje itsinda ryabo uko bahuriye mu ndirimbo”

Kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, no gukorana n’ikigo gitera inkunga irushanwa, ni ingingo zituma abantu bibaza niba Nishimwe Naomie anganya amahirwe na bagenzi be benda guhurira mu ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda.

Icyakora Ishimwe Dieudonné ukuriye ibikorwa byo gutoranya Miss Rwanda, yavuze ko ibyo abantu batekereza n’ibyo bagenda bavuga bihabanye cyane n’ugushaka kw’akanama nkemurampaka, avuga ko akanama nkemurampaka ari ko kazahitamo Nyampinga kagendeye ku bushobozi bwa buri wese aho kugendera ku marangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushyigikira umuntu ashaka. Ndibaza ko nta tangazo ryemewe Ikigo cya MTN cyashyize hanze kivuga ko gishyigikiye Naomie, ahubwo ni umukozi w’ikigo wabishyize ku rukuta rwe kandi nta kosa ririmo. Ibyo guhitamo nyampinga ni uburenganzira bw’akanama nkemurampaka gashingiye ku bushobozi, kandi nta muntu n’umwe washyira igitutu kuri ako kanama ngo mutore uyu cyangwa uriya.”

Kuva muri 2015 umuntu wese wavuzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bigashyushya irushanwa, byagiye bimuhesha ikamba rimwe mu makamba ahatanirwa muri Miss Rwanda cyane cyane kuba Miss Popularity.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Mureke nawe arye kumanyarwanda yumve uko idunia iryoha

Milliano yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka