Miss Rwanda: Ikamba rihagaze miliyoni zirenga 60Frw

Mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2015, Umuratwa Eduige uzwi nka Queen Eduige akaba na murumuna wa Young Grace yavuyemo rugikubita, anenzwe uburebure butagera kuri metero 1,7.

Abakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itanu ishize
Abakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itanu ishize

Nyuma y’umwaka umwe gusa Eduige yasubiye mu irushanwa, agaragara yisumbukuruza. Icyo gihe nabwo yasezerewe i Rubavu muri iri rushanwa ry’ubwiza riyoboye andi mu Rwanda.

Mu gihe hashakwaga Miss Rwanda 2015 nabwo, i Musanze, umukobwa witwa Tonny, yarize ayo kwarika ahozwa n’itangazamakuru nyuma yo guturuka i Kigali aje kwiyamamariza mu Majyaruguru, akabwirwa ko atujuje ibisabwa.

Ubwo hashakishwaga Miss Rwanda 2017, Ingabire Habiba yatutse akanama nkemurampaka arakandagaza, akaziza gusa ko katamuhaye amahirwe yo kurenga amajonjora y’Umujyi wa Kigali.

Ibi byanabaye kuri Muvunyi Umutoni Tania atuka abakemurampaka kuko adahawe ikitwa “PASS” kimwemerera kurenga amajonjora.

Buri mwaka wa Miss Rwanda, inyota iba ari nyinshi ku bakobwa bifuza kugera kure muri iri rushanwa byanashoboka bakaritwara. Hari abemeraga bakadudubiza indimi zisekeje, igihe babaga babajijwe kwisobanura mu rurimi rumwe rw’amahanga, bamwe bagasekwa bigatinda.

Ibi byanatumye muri kaminuza nka Huye haduka imvugo yiswe ngo “Indimi z’umuriro”. Aba bose babaga bahirimbanira kwambara ikamba rya Miss Rwanda.

Muri iyi minsi kandi, imbuga nkoranyambaga, zuzuye amafoto ya Mwiseneza Josiane wasitaye kubera urugendo rw’iminota 40 yagenze n’amaguru ashaka kugera ahaberaga amajonjora mu karere ka Rubavu, intara y’i Burengerazuba.

Queen Eduige yagowe n'uburebure ubugira kabiri
Queen Eduige yagowe n’uburebure ubugira kabiri

Mwiseneza yageragezaga amahirwe ye kimwe n’abandi bakobwa, biza no kumuhira arenga amajonjora. Ibi byose kimwe n’ibindi bituma umuntu yibaza mu by’ukuri ikintu kiri muri Miss Rwanda gihora gisunika abakobwa kujya muri iri rushanwa.

Tariki 23 Gashyantare 2018, Iradukunda Liliane yari umukobwa usanzwe hamwe n’abandi 19 bose mu mwiherero batazi uri butsinde.

Bucyeye bwaho Iradukunda yinjiye mu mubare muto cyane w’abanyarwanda batunze imodoka nshyashya, ajya ku rutonde rw’abakozi ba Cogebank bahembwa neza buri kwezi ku mushahara wa ibihumbi birenga 800Frw.

Yanahawe amatike y’indege yo gutembera i Burayi na Salon yo kumusokoza umwaka wose.

Mu bijyanye n’ubushobozi bw’amikoro ndetse n’imibereho myiza, Miss Liliane mu masaha macye yahise atambuka kuri bagenzi be bari bamaranye igihe.

Birashoboka ko ari imwe mu mpamvu zatuma umukobwa wese ashaka kwinjira muri iri rushanwa. Nyamara Miss Rwanda iba iryoshye mu bijyanye n’ubushobozi kuva igitangira.

Tugerageze kumenya agaciro k’igikorwa ku kindi muri miss Rwanda

Judge Rwabigwi ntazibagirwa uburyo Habiba yamwifatiye kugahanga hamwe na bagenzi be akabatuka akabatokoza
Judge Rwabigwi ntazibagirwa uburyo Habiba yamwifatiye kugahanga hamwe na bagenzi be akabatuka akabatokoza

Irushanwa ubwaryo, ni urubuga rwaguye rwo kugaragaza ubushobozi bw’umukobwa, ni nacyo irushanwa rigamije.

Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa ati “Miss Rwanda ubu yabaye urubuga rwo guteza imbere umwana w’umukobwa, akagera ku ndoto yahoze yifuza kugeraho.

“Muri Miss Rwanda abakobwa bahazana imishinga ikomeye kandi murabizi ko kugira igitekerezo cy’umushinga cyiza bingana no kugira amafaranga”.

Mu bice by’ingenzi biba muri Miss Rwanda kandi buri muntu wese yakwifuza, harimo “Umwiherero” uzwi nka boot camp. Ni igihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamara bacumbitse muri Hotel bahabwa amasomo menshi abategura mu mutwe ngo bazabe ba Nyampinga bashyitse.

Hashize imyaka ine umwiherero wa Miss Rwanda ubera muri Golden Tulip Nyamata, Hotel ifite inyenyeri enye igaragara ku rutonde rw’amahoteri acumbikira abiyubashye kurushaho mu Rwanda.

Buri mukobwa acumbikirwa ma mu cyumba kishyurwa amadorari 100 y’Abanyamerika, ni nk’ibihumbi 86Frw umunsi umwe. Ubu buryamo bw’ijoro rimwe, buba burimo ifunguro rya mu gitondo ubusanzwe rigura ibihumbi 7.000Frw uramutse urifashe utaraye muri Hotel.

Umunsi umwe, nyampinga iyo afashe ifunguro rusange ku mafunguro ya Hotel (Buffet) arya ibiumbi 10Frw, dukurikije ibiciro by’amafunguro ya Golden Tulip, akanabigenza gutya nijoro. Ahabwa imbuto zo kurenza ku biryo, ariko abandi bakobwa bahitamo kwifatira amasalades atuma igogorwa rigenda neza.

Umukobwa uri muri Hoteli mu mwiherero, aba yemerewe koga muri Piscine ya Hotel, agakoresha ibindi bibuga birimo n’icya football akora Sport mu masaha ashakiye.

Basa nk'abishimisha, abakobwa bafata n'amasomo mu byo guteka no gutegura ameza
Basa nk’abishimisha, abakobwa bafata n’amasomo mu byo guteka no gutegura ameza

Mu gihe runaka, abakobwa bari mu mwiherero bashobora guhitamo ifunguro ryihariye bashaka bakaritekerwa.

Ibyumba byabo biba birimo internet y’ubuntu yihuta ya 4G, n’amasheni menshi ya Television kuri za Ecrans ziba mu byumba byabo.

Harimo ibitoroshye kubigenera agaciro, ariko nibura ubaze ku munsi umwe, wasanga umukobwa umwe uri mu mwiherero i Nyamata akoresha hagati agera ku bihumbi 120Frw.

Mu gihe cy’iminsi 14 abakobwa bamara muri iyi hoteli, umukobwa umwe asohoka muri Hotel akoresheje byibura 1.540.000Frw.

Mu gihe cy’amafunguro, kenshi abakobwa barya ibiryo bisa. Keretse gusa umukobwa ufite umwihariko.

Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, yagize ati “Hari ibiryo bipanzwe tuba tugomba kurya, ariko hari abarya ibiryo byihariye bashaka nko kugabanya ibiro. Sinamenya cyane iby’ayo mafunguro yihariye kuko ntigeze nyasaba, ariko biba Bihari.”

Miss Rwanda, ni irushanwa rifasha abakobwa baririmo gutembera no gusura ibyiza nyaburanga birebwa n’abifite.

Abahataniraga ikamba rya 2018, batemberejwe pariki y’akagera, basura inzu ndangamurage yo guhagarika Jenoside iri mu ngoro y’inteko ishinga amategeko n’ahandi.

Abakobwa barazwa mu byumba byishyurwa amadolari 100 ijoro rimwe
Abakobwa barazwa mu byumba byishyurwa amadolari 100 ijoro rimwe

Kugera rwagati mu Akagera, bisaba urugendo rw’amasaha 3 uvuye aho aba bakobwa baba bacumbitse I Nyamata. Imodoka ibatwara yo mu bwoko bwa Coaster, ikodeshwa ni ibihumbi 120Frw n’ubwo yaba itwaye umuntu umwe.

Kwinjiza imodoka nini muri Pariki uri Umunyarwanda, ubusanzwe wishyura ibihumbi 15Frw, naho Umunyarwanda akishyura 5.000Frw kugira ngo yemererwe gusura Pariki.

Habimana Wilson uzobereye iby’ubukerarugendo, avuga ko bisaba amasaha hagati y’atanu n’arindwi ngo umuntu abe asohotse muri iyi pariki. Iyo wongeyeho amasaha y’urugendo, usanga umuntu akoresha amasaha nibura 12, ni ukuvuga ½ cy’umunsi.

Bihita byumvikana ko bisaba kurya mu gitondo amafunguro ukanapfunyika impamba y’abakerarugendo igura 7.000Frw muri Akagera Park Lodge.

Hari ibindi bigoye kubona uko ubara, nko kubaha itangazamakuru ribaherekeza, abashinzwe umutekano, Umuganga n’ibindi.

Abategura Miss Rwanda bafite umuganga wishyurwa mu gihe cyose cy’umwiherero no mu ngendo, ariko ntabwo bigeze bashaka gutangaza umushahara we.

Mwiseneza Josiane yakoze ibyananiye Habiba abona tike yo gukomeza muri miss Rwanda
Mwiseneza Josiane yakoze ibyananiye Habiba abona tike yo gukomeza muri miss Rwanda

Gusa umuganga wihariye muganga Nzabahimana Elie uvura mu bitaro bya Kabgayi avuga ko ashobora kwemera gukorera ibihumbi hagati ya 50Frw n’100Frw ku munsi, bitewe n’imiterere y’aka kazi kuko n’ubusanzwe ajya abikora.

Ati “Biterwa n’abaguhaye akazi uko bifashe mu mikoro, bikanaterwa n’ibikoresho by’ubuvuzi bagusaba kwitwaza.”

Urugendo rwo muri Akagera National Park rumwe, rurangira umukobwa atanzweho nibura ibihumbi 31Frw, wakongeraho imodoka yabatwaye byose hamwe bikaba byagera ku bihumbi 400Frw.

Gutembera mu zindi pariki ziri hanze ya Kigali, nabwo imibare yenda kungana gutya. Mu ngendo bakoze, harimo n’urw’i Nyanza mu Rukari, aba bakobwa bose bahabwa impamba, ndetse bategerwa imodoka yiyubashye irimo amazi n’ibyo kurya byoroheje, bakanahabwa amafunguro.

Urugendo rudahenze cyane bakoze umwaka ushize, ni urwo gusura inzu ndangamurage yo guhagarika Jenoside iri mu nteko ishinga amategeko. Imodoka ikodeshwa ibihumbi 50Frw ariko bakigurira mazutu, ndetse n’amakarito 3 y’amazi, niyo mpamba yifashishijwe muri uru rugendo.

Uwagerageza guha agaciro ingendo mu bikorwa nyaburanga zigera muri eshatu n’ibijyanye nazo byose twagiye tuvuga, ntibyajya munsi y’ibihumbi 500Frw.

Mu bindi by’inyungu irambye, umukobwa wagiye mu mwiherero avayo yamaze gutyaza ubwenge ku buryo abasha kumenya hafi ubuzima bwose bw’igihugu.

Uyu mukobwa mu 2015, n'uburakari bwinshi yabwiye akanama nkemurampaka ko gakosheje cyane kumwima amahirwe yo gukomeza
Uyu mukobwa mu 2015, n’uburakari bwinshi yabwiye akanama nkemurampaka ko gakosheje cyane kumwima amahirwe yo gukomeza

Mu mwiherero biga amanywa n’ijoro bakanakora ibizamini birushaho kubatyaza. Bigishwa n’abaminisitiri, abayobozi b’ibigo bikomeye bya Leta, abashoramari n’abashoboye kwihangira imirimo bibagoye, n’abandi.

Uwashaka kwishyura aya masomo atangwa n’abakomeye, mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ntibyajya munsi ya miliyoni 3Frw.

Kugeza aha, ntabwo Miss Rwanda araboneka. Ariko kugirango aboneke, hari imyiteguro ihenze ikorerwa aba bakobwa, nko kubakodeshereza amakanzu, kubashakira ama Salons yo kubasokoza, kubashakira inkweto zisirimutse, no kubigisha intambuko ijyanye n’ibirori.

Buri kintu muri ibi gifite agaciro kacyo. Iduka rya Ian Boutique, niryo ryambika aba bakobwa. Ikanzu imwe muri Ian Boutique, ikodeshwa ibihumbi hagati ya 30Frw na 50Frw umunsi umwe. Umukobwa akenera ikanzu ya Pre-selection, ubwo ibihumbi 50Frw aba atanzwe.

Ku munsi nyirizina wa Final, umukobwa yambara ikanzu ikodeshwa muri Ian Boutique ku mafaranga ibihumbi 50Frw nk’uko byemejwe na Eric Uyorora iryo Duka. Ati “Iriya ni kanzu y’ibirori, tuyibarira nibura ibihumbi 50Frw”.

Abahatabiraga Miss Rwanda 2016 muri Parki y'Akagera
Abahatabiraga Miss Rwanda 2016 muri Parki y’Akagera

Salon ikora imisatsi, ni Keza Salon. Umukobwa umwe akorerwa umusatsi muri iyi Salon ku bihumbi 30Frw inshuro imwe. Gusokoza aba bakobwa ishuro ebyiri muri Pre-selection na Final, ni miliyoni 1,2Frw.

Ibijyanye n’amavuta n’ibirungo byo mu maso kuri Miss wenyine ni ibihumbi 50Frw uko akoresheje rimwe agiye kwifotoza amafoto akomeye cyangwa agiye mu minsi mikuru ikomeye.

Ibi bikorwa na salon yitwa Lily Cosmetics. Ikindi gihe miss ashobora gukoresha ibihumbi 15Frw, ku buryo mu gihe cy’umwaka bitajya munsi y’ibihumbi 400Frw.

Iduka rya Asouma make Up, ryo rishinzwe kubakorera inzara gusa, mu gihe bari mu mwiherero, rikanakorera Miss Rwanda igihe amaze gutwara ikamba. Inshuro imwe, umukobwa akorerwa inzara ku bihumbi 15Frw. Wakorera abakobwa 20 ishuro 2, mu mwiherero bikaba ibihumbi 600Frw.

Miss Rwanda, umukire mu bandi

Ibi byose twavuze haruguru, bigenda ku bakobwa bose bari muri Boot camp, ariko ubwo nyir’umuringa - Miss aba atari yaza kuko amafaranga amutangwaho ashobora guhwana n’ategura irushanwa ryose muri rusange.

Kimwe mu bihembo bishimishije Nyampinga ahabwa akimara gutorwa, ni imodoka ya Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 15Frw.

Ahabwa kandi umushahara wa buri kwezi w’ibihumbi 800Frw, wakuba n’amezi 12 amara yambaye iri kamba akabona imbumbe ya miliyoni 9,6Frw.

Aya mafaranga ntabwo ariyo gusa miss Rwanda abona, kuko hari andi atandukanye abarwa mu mishanga igenda ikorwa n’uwambaye ikamba, cyangwa ihuriweho n’abakobwa bari mu irushanwa.

Urugero nka Miss Iradukunda Elsa, yatubwiye ko yabonaga andi mafaranga ku ruhande kandi akaza kenshi nk’uko umushahara wazaga.

Ati “Nakoraga imishinga nkabona andi mafaranga, nk’umushinga nakoze wo kurwanya icanwa ry’amakara, nkora umushinga wo wo kuvuza abantu bakuru ishaza mu maso, n’indi mishanga myinshi nakoraga niko nabonaga amafaranga”

Imodoka nshya yahawe Miss Iradukunda Elsa mu 2017
Imodoka nshya yahawe Miss Iradukunda Elsa mu 2017

Elsa ntabwo yatwemereye igiteranyo yashoboraga kubona buri kwezi, ariko imvugo ye yumvikanisha ko yabonaga arenga miliyoni 1,5Frw.

Ati “Sinahita mbimenya kuko ni amafaranga yashoboraga guhinduka kubera umushinga, ariko ayo muvuze yageragaho cyangwa akarenga”.

Tugenekereje, nyuma yo kuganira n’abakobwa batandukanye twasanze ibi bikorwa byo kuruhande byakwinjiriza miss wakoze neza amafaranga atari munsi ya miliyoni 18Frw ku mwaka.

Abambikwa ikamba rya Miss Rwanda, bahita bagira amahirwe yo gukora ingendo mu mahanga, batembera, cyangwa bajya mu yandi marushanwa.

Miss Elsa, yamaze ukwezi kose atembera mu bihugu 4 byo mu burayi, aribyo u Bufaransa, u Budage, Suwede, u Buholande amara ukundi kwezi mu irushanwa rya Miss World mu Bushinwa. Miss Liliane yagiye muri Amerika, ajya no mu Bushinwa.

Urubuga rwa Cheapflights rugurishirizwaho amatike kuri internet, rugaragaza ko itike ya macye yerekeza Los Angeles muri Amerika, igura nibura amadollars 943, ukoze ibyitwa Round Trip, ni ukuvuga nibura ibihumbi 812Frw. Kuva mu Rwanda ujya mu Bushinwa ho itike ya macye ni ibihumbi 511Frw.

Miss Elsa na bagenzi be muri Miss World
Miss Elsa na bagenzi be muri Miss World

Kuba muri Hotel igihe cy’ukwezi, kugenda ahatandukanye no gusura ibyiza nyaburanga muri Sanya aho Liliane yari atuye muri Miss World, kurya, kunywa, internet yakoreshaga, gutembera, n’ibindi byamufashaga kubaho neza, nibura Millioni 5,8Frw.

Izi ngendo zo mumahanga, uwabara amatike, amahoteli, amaresitora n’ibindi, wasanga bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 10Frw.

Ubaze mu mibare gusa, wasanga mu gihe cy’umwaka umwe umukobwa amara yambaye ikamba, amafaranga amugendaho akabakaba Millioni 40 z’amanyarwanda. Hari ibigoye kubigenera agaciro, nko kuba agenerwa Salon imusokoza uko ashatse mu gihe cy’umwaka, kogerezwa imodoka, guhabwa amahirwe yo gukora imishinga ikabona abaterankunga n’ibindi.

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, ubu ni umwe mu bakobwa babona amafaranga menshi avuye mu kigo cye cyitwa “Daraja Investment Gateway” gikora ubusesenguzi ku bigo by’ubucuruzi, kikanatanga serivisi yo guhuza ba rwiyemezamirimo mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda.

Tumubajije uko iki kigo kimaze umwaka umwe kimwinjiriza, yaravuze ati “Uko biri kose ubu mbona amafaranga menshi Atari umushahara kuko ndihemba kandi mbona ari intangiriro nziza” uretse ibyo Jolly asanzwe afite umushinga witwa Inter Generation dialogues nawo umuha amafaranga, ndetse agitanga ikamba rye rya Miss Rwanda yabonye kontaro yo kwamamariza RwandAir.

Miss Jolly ubu yakugira inama mu bijyanye n'ishoramari binyuze mu kigo Daraja abereye umuyobozi mukuru
Miss Jolly ubu yakugira inama mu bijyanye n’ishoramari binyuze mu kigo Daraja abereye umuyobozi mukuru

Miss Jolly ati “Urumva byose mbikesha Miss Rwanda kuko ayo mahirwe yose nayabonye nyuma yo kuyijyamo” Jolly avuga ko ubu aribwo akora ibikorwa byinshi yatekereje, kandi ngo nibwo arimo akora iby’inzozi ze.

Uretse aba, Miss Rwanda itanga urubuga kuri aba bakobwa rwo kwigaragaza no guhura n’abashoramari bakeneye kwamamaza. Miss Shanita wabaye igisonga cya mbere muri Miss Randa 2018, yakunzwe n’abatari bacye, bituma ahita abona amasezerano yo kwamamariza Airtel Tigo.

Miss Guelda we yamamariza ikinyobwa cya Skol, nahi Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Gisabo ubu afite ikigo cy’ubucuruzi cyirwa Impinganzima, cyanamufashije gutegura Miss Earth mu Rwanda, yabonye nyirayo ku itariki 29 Nzeli 2018. Hari n’abandi benshi bamamariza amahotel, Restaurents zikomeye, n’bigo by’itumanaho.

Abakobwa barimo nka Miss Akiwacu Colombe, Miss Doriane, Miss Mutoni Balbine, n’abandi bagiye bakoresheje amazina yabo babona amashuri ya kaminuza I Burayi no muri Amerika, naho Fiona Muthoni abona arenga Millioni icumi (10,000,000 Rfw) yakuye muri Nigeria ubwo yabaga igisonga cya mbere muri Miss Africa.

Miss Colombe ubu ni umwe mu berekana imideri bari kuzamuka neza mu Bufaransa abikesha Miss Rwanda
Miss Colombe ubu ni umwe mu berekana imideri bari kuzamuka neza mu Bufaransa abikesha Miss Rwanda

N’ubwo iyi mibare ishobora guhinduka bitewe n’ibihe, uburyo miss yakoze cyane, ibiraka yabonye, ibyatanzwe kuri miss runaka bihora bihindagurika, uburyo umukobwa ashabutse mu kubyaza umusaruro ikamba yambitswe, ibimugendaho bigiye mu mafaranga yatangwaho arenga miliyoni Mirongo itandatu n’eshanu (65,000,000Frw).

Ibi bituma n’abakobwa bandi basohoka muri bootcamp bavuga ko bagomba guhita babyaza umusaruro ubu bumenyi, kabone n’ubwo batatorwa ngo bahabwe ibihembo imbere y’imbaga iba yitabiriye ibi birori.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly
Miss Rwanda 2015 Doriane
Miss Rwanda 2015 Doriane
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe
Miss Aurore n'ibisonga bye
Miss Aurore n’ibisonga bye
Miss Bahati Grace n'ibisonga bye harimo Miss Rusaro Carine
Miss Bahati Grace n’ibisonga bye harimo Miss Rusaro Carine
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka